Nadine Evelyne Umubyeyi
Mu karere ka Kayonza haracyagaragara abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu. Si uko batazi ingaruka mbi byabazanira, gusa ibi babikora mu rwego rwo kurinda amatungo yabo ubujura.
Nyirabagande Eugenie utuye mu murenge wa Gahini abyemeza agira ati “Abajura batumazeho amatungo, ubu agahene kamwe naramuye ngiye kukagurisha kuko n’ubuyobozi butatwemerera kurarana n’amatungo mu nzu.”
Abatuye mu nkengero z’umurenge wa Mukarange, na bo bemeza ko impamvu ibatera kurarana n’amatungo ari ubujura buyugarije.
Murenzi Callixte, ati “Nkatwe dutuye hafi y’umujyi rwose amatungo yacu nta mutekano agira. Isaha n’isaha baratwiba, cyane cyane ihene. Duhitamo kuziraza mu nzu turaramo rero, kugira ngo byibura n’umujura aje tubashe kumwumva tumwirukane.”
Yongeraho ko usibye kurinda amatungo kwibwa, ngo muri iki gihe cy’imvura nyinshi abadafite ubushobozi bwo kubakira neza amatungo bahitamo kuyashyira mu nzu babamo ngo bayarinda kunyagirwa.
Nubwo bafite impamvu zitandukanye zibatera kurarana n’amatungo mu nzu, hari ingaruka bishobora kubakururira zituruka ku mwanda. Ndetse no kuba bakwandura indwara z’ubuhumekero bitewe n’umwuka uturuka muri uwo mwanda w’amatungo baba begeranye nayo.
Ese hari ingaruka ziterwa no kurarana n’amatungo?
Dr Michel Habiyaremye uyobora Ibitaro bya Rwinkwavu, asobanura ko hariho indwara ziva ku matungo (zoonotic diseases) zinagenda ziba nyinshi bitewe n’uduce tw’ahantu.
Akomeza avuga ko mu ndwara nyinshi zituruka ku isuku nke, hataburamo izikomoka ku matungo.
Ati “Igihe umuntu abana n’amatungo haba hari uburyo bwinshi yamwanduza uburwayi runaka, nk’igihe itungo rifashe ku biribwa ryifitemo mikorobe (microbes) uzarya cya kiribwa aba afite ibyago byo kwanduzwa nazo. Hariho n’amatungo agira imbaragasa zikuruwe na wa mwanda zikaba zatera abantu amavunja, tujya tubakira turabavura.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko ikibazo cy’abantu bakirarana n’amatungo kizwi, icyo abaturage basabwa ni ukwita ku isuku. Bubahiriza ubukangurambaga bagwezwaho mu rwego bw’ubuzima.
Umuyobozi w’aka karere, Murenzi Jean Claude, ati “Mu rwego rw’isuku no kwirinda indwara abaturage ntibakwiye kurarana n’amatungo. Turi gukora ubukangurambaga bugamije gutandukanya amatungo n’abantu mu nzu imwe. Abashoboye kwiyubakira barakangurirwa kubaka amazu y’amatungo, bityo abatabishoboye na bo Leta ikaba yazagena uko bafashwa.”
Ku bijyanye n’umutekano w’amatungo, akangurira abaturage gukaza amarondo kuko akenshi abayiba atari abaturuka kure.
Ubuyobozi icyo bubafasha ni ugukirikirana abakekwaho ubwo bujura, banakomeza ubukangurambaga ngo abaturage barusheho gusobanukirwa n’ububi bwo kurarana n’amatungo.
Kurara mu nzu imwe n’amatungo byasaga n’ibyabaye umugani mu Rwanda, nyuma y’aho abaturage bakanguriwe kororera mu biraro. Abakibikora babiterwa n’impamvu zinyuranye ariko kandi zishobora no gukumirwa.

Dr Michel Habiyaremye uyobora Ibitaro bya Rwinkwavu (Ifoto/Nadine Evelyne U.)
