Nyuma yo kwibasira Kenya avuga ko yayikandagira akanafata Umujyi wa Nairobi bitamugoye, Gen Muhoozi Kainerugaba yazamuwe mu ipeti rya gisirikare ariko yamburwa umwanya ukomeye wo kuyobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Ese ni umukino wa Politike?
Umurundi, Ndubizi Jean Kennedy ni Umusesenguzi wigisha mu Buholandi. Asanga kuvana Gen Muhoozi mu mwanya we ari uburyo bwiza cyane bwo kumena amazi mu muriro.
Yagize ati “Ibyo Museveni yakoze ni byo umubyeyi wese ukunda umwana we yamukorera. Iyo yitwaye nabi kumeza, aramwamagana ariko agahita amuha amafungiro yoroshye yiganjemo imbuto, bityo kumugoroba akaza kongera kurya ibiryo bikomeye.”
Aganira na Panorama, Ndubizi Jean Kennedy yanavuze kandi ko ntaho byabaye kuvana umuntu ku mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ugahita umuha ipeti rya Jenerari ryuzuye ako kanya.
Nyuma y’amasaha 48, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni amaze kuvuga ko yakandagira ingabo za Kenya mu gihe gito akagera i Nairobi, yagororewe kuzamurirwa mu ipeti rya gisirikare ariko akurwa ku nshingano zikomeye aho yari umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, asimburwa kuri uyu mwanya na Lt. Gen Muhanga Kayanja.
Mu rwego rwo kubagabanyirizwa igihano, Gen. Kainerugaba yagumye kuba umujyanama udasanzwe wa se, mu bikorwa bya gisirikare.
Gen. Muhoozi wagiye uvugwaho kuzaba umusimbura wa se, azwiho kuba agira ibanga ariko na none ashobora guturika nk’ikirunga. Yanditse aya amagambo asesereza agamije kwerekana ko ku giti cye, yifuzaga ko Uhuru Kenyata yita mukuru we, yiba amatora akaguma ku butegetsi.
Aya magambo ya Muhoozi yatumye abanya-Kenya batangira kumutuka bakoresheje imbuga nkoranyambaga ibitutsi rimwe na rimwe byiganjemo ubushotoranyi, ariko binavanze n’urwenya binibasira igisirikare cya UPDF ndetse na Perezida Museveni.
Muhoozi yatangiye kwisubiraho asubiza abamutuka ko ababariye ashaka kwerekana ko ibyo yanditse byari imikino, ariko byari byazamutse byageze ku rwego rwa Perezidansi ya Dr. William Ruto.
Aha, Muhoozi yahise yandika indi twitter, agira ati “Ntabwo narasa Kenya kuko data yarambujije, kandi yarambwiye ngo sinkagerageze.”
Perezida Museveni, yahise yamagana ayo magambo ya Muhoozi avuga ko abakozi ba Leta batakagombye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvangira ibihugu by’ibituranyi mu bibazo byabo bwite.
Muhoozi amaze kumenyekana cyane nk’umuntu wigaragaza cyane kuri Twitter rimwe na rimwe mu buryo butari bwiza. Muri Werurwe 2022 aherutse gutangaza ko asezeye mu gisirikare, aza kwisubiraho. Byumvikane ko Leta ya Uganda ubwayo kenshi itesha agaciro ubutumwa bwa Muhoozi buca kuri twitter.
Twitter za Gen Muhoozi zagaragaye zivuga cyane ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ku ntambara ya Russia na Ukraine, intambara y’ingabo za Ethiopia na TPLF ariko iya Kenya ikaba ivuzweho cyane ndetse inamukozeho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Gaston Rwaka












































































































































































