Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwibuka bijyana n’ukuri no kubaka –Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame acana Urumuri rw'ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko kwibuka bigomba kujyana n’ukuri ariko kandi abantu bubaka.

Yibukije kandi ko kwibuka bizahoraho kandi nanone biba bisa n’aho abantu batangiye kuko bisubiza abantu muri bya bihe.

Avuga ko kwibuka bitwibutsa amateka yacu ati “Iyi Nshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba bisa naho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Amateka mabi turagenda tuyasiga inyuma tubikomora ku kwiyubaka, kubaka ubushobozi bwacu, no gukomeza gutera imbere…

Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu. Iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya. Bitwibutsako tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene, mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, yahereye ku gusubiza ikibazo bakunze kubazwa n’abanyeshuri niba Perezida Habyarimana Juvenal yaragize uruhare muri Jenoside kandi yarapfuye mbere.

Iki kibazo yagisubije yifashishije inyandiko n’amagambo ya Habyarimana yarangwaga n’ivangura, ndetse mbere ya Jenoside hariho uburyo bwo gukumira abantu bihereye ku karere n’amoko.

Yatanze urugero ku nyandiko zemereraga abantu kuba mu mujyi wa Kigali, cyangwa kuhabona akazi, zatangwaga harebwe uruhawe uwo ari we. Ikindi ni inyandiko yagaragazaga umwanzi w’u Rwanda, ko ari Abatutsi, abanyamahanga bashyingiranwe na bo n’Abahutu batari bashyigikiye ubutegetsi.

Yavuze ko Habyarimana yaganirije abanyeshuri mu 1981 bigaga hanze, abajijwe ku kibazo cy’impunzi abashishikariza kwiga hanze aho bari bakahashaka akazi, abandi bagafatayo ubutaka bagahinga, ibyo ngo ni ikimenyetso cya mber ecy’umugambi wa Jenoside kuko yabashakiraga imibereho mibi.

Dr Bizimana yanenze urwego rwashyizweho ngo rusimbure Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, aho ngo umucamanza Mukuru warwo Theodor Melon akomeje umugambi wo gufungura ba ruharwa bari barakatiwe burundu, barimo Ferdinand Nahimana na Col Theoneste Bagosora.

Perezida Paul Kagame acana Urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Perezida Paul Kagame na Madamu bashyira indabo ku mva zishyunguyemo imibiri isaga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities