Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Leta y’u Rwanda yemeje ko Congo yahisemo inzira y’imirwano

Leta y’u Rwanda yavuze ko Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje “kuzamura intambara” nyuma y’imirwano yongeye kuba hagati y’umutwe witwaje intwaro M23 n’ingabo za Kongo mu ntara ya Rutshuru, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Itangazo rya leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje guca ibintu muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva ku wa kane. 

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere, tariki ya 24 Ukwakira, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko intambara yongeye gutangira hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) muri zone ya Rutshuru.

Yerekanye ko Kinshasa “iri mu nzira igana mu gukoresha imbaraga za gisirikare binyuranye n’amatangazo ya Perezida wa DRC yemeza ko igihugu cye gishaka gukemura amakimbirane mu rwego rwa dipolomasi”.

Ibi bibaye nyuma y’imirwano mishya yabaye kuva ku wa kane, 20 Ukwakira 2022, cyane cyane mu gace ka Ntamugenga, impande zombi zikomeje kwitana bamwana.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo ku wa mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022, rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR.  

U Rwanda rurashinja kandi ko “ibitero bishya bya FARDC kuri M23…binyuranyije n’ibyumvikanyweho ku mutekano w’akarere, harimo iby’i Nairobi na Luanda.” 

Leta y’u Rwanda ivuga ko “ibirego bihoraho bidafite ishingiro” birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 “bitakwihanganirwa”. 

Itangazo rya Leta y’u Rwanda kandi rikavuga ko ryamaganye ibikorwa “bikomeje kandi bidafite ishingiro” byo kugira u Rwanda “impamvu y’ibibazo bya politiki by’imbere muri RDC”.

Minisitiri w’itumanaho muri DRC, Patrick Muyaya, Ati: “Turemeza kandi bidasubirwaho ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya M23. Ni ukubera iki igihugu nk’u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro, kandi ruzana iterabwoba mu kindi gihugu?”

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities