Ishyaka “Ensemble pour Republique” rya Moise KATUMBI ku wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, ryatangaje ko rishyigikiye ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo -FARDC, mu rugamba zirimo mu burasirazuba bw’iki gihugu n’umutwe wa M23.
Nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru yabitangaje, ubu butumwa bushyigikira ingabo z’igihugu FARDC bukubiye mu itangazo ryasinywe kuri uyu wa kabiri na Perezida w’iri shyaka Moise Katumbi, risomwa imbere y’itangazamakuru n’umujyanama we wihariye.
Muri iri tangazo, iri shyaka rya Katumbi rivuga ko umutekano w’igihugu ndetse n’imbibi zacyo ari ibintu bitavogerwa cyangwa se ngo bisabe imishyikirano.
Kuri iki kibazo cy’umutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa RDC, Ishaka Ensemble pour Republique rivuga ko iyi ntambara Kongo igomba kuyitsinda binyuze mu gutera ingabo mu bitugu ingabo zabo FARDC.
“Iyi ntambara nshya tugomba kuyitsinda. Niyo mpamvu tugomba gufasha ingabo zacu ziri ku rugamba tuziha ubushobozi, abavandimwe b’abasirikare bagahembwa neza kugira ngo bibongerere akanyabugabo ndetse bagahwaba n’ubushobozi bwo kuyoborwa neza”.
Moise Katimbi yatanze igitekerezo cy’uko Leta ya Kongo yakwitabaza ingabo zikomeye z’igihugu cy’inshuti cya Angola kuza gufasha ingabo za FARDC, mu rugamba zirimo ndetse no kuzishyira ku murongo.
Iri shyaka Ensemble pour la République kandi ryahamagariye abaturage kwirinda gushyikira ingabo z’abanyamahanga leta ishinja kuba zifasha inyeshyamba cyangwa se imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu. Ribasaba kunga ubumwe ndetse leta ikajya ihana yihanukiriye imbwirwaruhame zose zishingiye ku ivanguramoko n’izitihanganira ibitekerezo binyuranye bya politiki.
Uretse ishyaka rya Moise Katumbi, ishyaka ECIDE rya Martin Fayulu na LGD rya Matata Ponyo, na yo yatangaje ko ashyigikiye igitekerezo cya Perezida wa Repubulika Etienne Tshisekedi Tchilombo, cyahamagariraga abantu bose kurenga amakimbirane ya politike bakunga ubumwe, mu kurwana intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Safari Placide













































































































































































