Umuryango w’umukecuru Nyirabutunda Agnes w’imyaka 70 n’umukobwa we Dusenge Mary bombi bafite ubumuga bw’ingingo batuye mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, bubakiwe inzu n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ni mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye n’abababaye cyatangijwe n’abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi bo muri iyi kaminuza binyuze mu bukangurambaga bise ‘igiceri y’ijana campaign’, uyu mukecuru akaba ari we mugenerwabikorwa wa mbere w’iyi gahunda, aho yubakiwe inzu akanahabwa ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku ku wa 17 Werurwe 2018.
Ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yakoreshejwe mu gufasha uyu mukecuru ingana n’amafaranga arenga ibihumbi Magana ane y’u Rwanda (400,000Frw) bwakorewe mu miryango y’amashuri 78 mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Iyi gahunda yo gufasha imiryango ikennye ndetse n’abandi banyarwanda bababaye kurusha abandi, izakomeza no mu tundi turere tw’igihugu bitewe n’ubushobozi bw’ubu bukangurambaga bw’abanyeshuri bo muri kaminuza yahoze yitwa KIST.
Bigirimana Rene Goscinny, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane muri iyi kaminuza watangije iki gikorwa yavuze ko bazakora uko bashoboye bakarangiza inzu y’uyu mukecuru, kuko inzugi n’amadirishya bamaze kubigeza kuri iyi nyubako.
Mu gikorwa cy’umuganda biyemeje, aba banyeshuri hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru babo bakase icyondo barangiza kubaka amatafari baranahoma, bakaba bazakomeza kumwubakira ubwiherero, igikoni n’ubwogero.
Bigirimana yashimye imbaraga n’ubushake ndetse n’ubwitange bwa bagenzi be mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gufasha abatishoboye.
Ruzindana Edward umuyobozi mukuru w’abanyeshuri (Dean of students) yabashimiye uruhare bagaragaza mu kubaka igihugu binyuze mu ukwitanga no gufashanya.
Yagize ati “Ibi biduha icyizere cy’icyerekezo cy’ejo hazaza h’urubyiruko rwacu, iyo tubona abanyeshuri bakiri bato biyemeza gufasha bibavuye ku mutima bagakora igikorwa nk’iki tubabonamo ikindi cyizere n’ubushake bwo kubaka igihugu.”
Umugenerwabikorwa
Mu ijwi rituje asa n’uwo byarenze, Dusenge Mary, umukobwa wa Mukecuru Nyirabutunda yashimiye aba banyeshuri mu izina rya Nyina utari uhari kuko amaze imyaka ine aryamye na n’ubu akaba atabasha kuva aho ari.
Ati “nari mbayeho nsembereye nkodesha mu buzima butoroshye, ariko nza kubona Imana. Imana irampumuriza impa abavandimwe ntazi n’ubuyobozi bwiza bumpa uburenganzira bwo kubaka, mbona abagiraneza bantera inkunga uko bashoboye ariko by’akarusho uyu munsi ubaye uw’igitangaza ndishimye cyane pe, ndabona ko Imana ari nziza kandi hari aho irimo imvana n’aho irimo kunjyana.
Inzu nageragezaga kuzishyura ariko hakabaho igihe nyabura, ubu bari bampaye integuza yo kuyivamo, ariko ndatakamba baranyihanganira, ariko ubusembere n’ubusembere, ariko Imana irampumurije impaye icumbi ryanjye.”
Ibi bikorwa abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda babigeraho bafatanyije n’umuryango utegamiye kuri Leta w’urubyiruko rwishyize hamwe mu kwesa imihigo (YURI: Youth United Rwanda Imihigo).

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye kandi unafite ubumuga (Ifoto/Panorama)

Si ukumwubakira gusa ahubwo banamushyiriye imfashanyo irimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku (Ifoto/Panorama)

Si ukumwubakira gusa ahubwo banamushyiriye imfashanyo irimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri banajyanye inzugi n’amadirishya byo gukinga inzu bubakiye umukecuru ufite ubumuga (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga birengagije ubuzima babamo bavoma amazi atari meza yo gukata icyondo (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri b’abakobwa birengagije ubwiza bw’inzara zabo baterura icyondo cyo kubumbamo amatafari no kubaka inzu (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri bo ubwabo biteruriye icyondo batuganda (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye kandi unafite ubumuga (Ifoto/Panorama)
