Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Hashimiwe abakoze ibikorwa by’indashyikirwa

Ndaruhutse Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruvumu (wambaye ishati yera afite ikiziriko) na bamwe mu bayobozi mu karere ka Ngoma bamushimira (Ifoto/Theoneste N.)

Theoneste Nkurunziza/Ngoma

Abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda  bashimiwe umuhate n’umurava bagaragaza mu kubaka u Rwanda. Gushimira ababaye indashyikirwa byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu murenge wa Rukira.

Abashimiwe ni Abarinzi b’igihango  bane batoranyijwe mu bandi  baturage, hamwe na Ndaruhutse Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira wahawe inka n’Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma, kubera ko yatangije amasibo mu kagari ka Nyaruvumu, ubu akaba yaramamaye mu midugudu myinshi mu gihugu.

Mutuyemariya Egidia utuye mu Kagari ka Buriba, Umurenge wa Rukira, ni umwe mu bahawe umudari w’ishimwe n’Icyemezo cy’ishimwe nk’umurinzi w’igihango. Avuga ko yishimiye kuba yagenewe ishimwe kandi ko bigiye kumwongerera imbaraga mu bikorwa byo gufasha abababaye yagiye akora mu bihe byashize.

Agira ati “Twabyakiriye neza hari ibikorwa by’imibereho myiza twakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imfubyi nyinshi, mfata iya mbere  ngo ndebe abo nafasha mbafata nk’abana banjye, kubagaburira, kubavuza n’ibindi. Abagera ku icumi barangije kwiga, kubera ko kandi nakoraga nk’umufasha w’abaganga nagize uruhare mu kuvura ibikomere.”

Uyu munsi ntiwabaye uwo gushimira Abarinzi b’igihango gusa ahubwo Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma yahisemo guhemba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruvumu  Ndaruhutse Jean de Dieu wahawe inka ifite agaciro k’ibihumbi magana abiri mu mafaranga y’u Rwanda (200,000Frw).

Uyu muyobozi amaze guhabwa inka yatangarije umunyamakuru wa Panorama ko yishimye cyane ko bimwongereye akanyabugabo. Agira ati “Biranshimishije cyane ku buryo byanyongereye imbaraga zo guhora mpanga udushya. Ubu mfite gahunda yo gutanga akandi gashya, ubundi imihigo irakomeje.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko gushimira indashyikirwa bizakomeza haba ku baturage basanzwe no ku bayobozi. By’umwihariko  kuba inama njyanama y’Akarere ka Ngoma yarahisemo guhemba Ndaruhutse Jean de Dieu uyobora Akagari ka Nyaruvumu, ari uko yagize igitekerezo cyo gukora amasibo, aho abaturage baturanye hagati y’ingo 10 na 15 bahura bagakemura ibibazo bahura na byo .

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Namabaje Aphrodice, avuga ko gushima umukozi wakoze neza bituma n’abandi bamureberaho. Agira ati “Umuyobozi wanyu  ubayoboye neza kubera ko mumukunze natwe turamukunze n’igihugu kiramukunze, kandi muzi ko ahora yesa imihigo. Uyu munsi Akarere ka Ngoma, Inama njyanama y’Akarere yemeje ko tugomba kumuha ishimwe ry’inka, kubera ko yubahirije gahunda za Leta, mu kuzibashshikariza, namwe muramwumvira ariko by’umwihariko yashinze amasibo arahama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko abakora ibikorwa by’indashyikirwa bose bakwiye gushimirwa, akaba ari yo mpamvu mu karere ka Ngoma hose hashimiwe Abarinzi b’igihango 108.

Umurenge wa Rukira wabereyemo umuhango wo guhemba ababaye indashyikirwa mu mwaka ushize wa 2017 ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma. Aka karere kakaba gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi magana atatu mirongo itandatu.

Mutuyemariya Egidia yambikwa umudari n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Aphrodice Namabaje (Ifoto/Theoneste N.)

1 Comment

1 Comment

  1. ndaruhutse

    February 6, 2018 at 11:06

    Imihigo irakomeje kandi irashonoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities