Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngororero: Abayobozi bahuguwe ku gukumira ibyaha byerekeranye no kwangiza ibidukikije

Panorama

Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, ku wa gatatu tariki 4 Werurwe 2018, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Ngororero habereye amahugurwa y’umunsi umwe yitabiriwe n’Abapolisi bahakorera hamwe n’Abayobozi muri aka karere bafite mu nshingano kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azabera mu turere umunani. Ayabereye muri Ngororero aje akurikira ayabereye mu turere twa Kayonza, Burera na Muhanga. Ku wa kane tariki 5 z’uku kwezi yabereye mu karere ka Rutsiro. Ahandi azabera (hasigaye) ni: Rulindo, Kamonyi na Kirehe.

Iki gikorwa cyo guhugura abafite mu nshingano kubungabunga ibidukikje cyateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’Ibidukikije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Aya mahugurwa yitabirwa, kandi azitabirwa n’Abayobozi ba Sitasiyo za Polisi mu turere twavuzwe haruguru, abashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri utu turere, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku rwego rw’uturere twavuzwe haruguru, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge igize utu turere n’abandi bafite mu nshingano kurengera ibidukikije muri utu turere; bose hamwe bakaba ari 29.

Atangiza ku mugaragaro amahugurwa yabereye mu karere ka Ngororero, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kanyange Christine yabwiye abayitabiriye ko ari amahirwe kuba Polisi yaje guhugura abakozi b’aka karere ku byerekeranye no kurengera ibidukikje no gukumira ibyaha bifitanye isano  na byo.

Yabasabye gukurikira neza ibyo bazigishwa kugira ngo bunguke kandi bagire ubumenyi buhagije mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije no gukumira ibyaha byerekeranye no kubyangiza; kandi abibutsa ko kurengera ibidukikije bisaba ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego.

Yagize ati,”Kurengera ibidukikije ni ukurengera ubuzima. Ni ukububungabunga uburinda indwara n’ibiza bikomoka ku kubyangiza no kurebera ababyabgiza. Dufatanye kubirengera dukangurira abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora kubyangiza.”

Abatanze ibiganiro muri aya mahugurwa bagarutse ku bintu byangiza ibidukikije, ibyaha byerekeranye no kwangiza ibidukikije, ahakunze kugaragara ibi byaha, ubufatanye bw’inzego mu kubikumira no kubirwanya no gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kubyangiza.

Ibyagendeweho kugira ngo aya mahugurwa abere muri utu turere umunani harimo kuba ari hamwe mu hakunze kubera ibikorwa byangiza ibidukikije nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bukomeretsa bukanahitana bamwe, bukanateza isuri; bukanangiza amazi y’imigezi amasoko n’ibiyaga.

Aganira n’abashinzwe kurengera ibidukikije mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Beline Mukamana yababwiye ko ‘ibidukikije’ ari urusobe rw’ibintu bigizwe n’ibidukikije kamere n’ibiva ku bikorwa bya muntu; ababwira akamaro ko kubibungabunga, ingaruka zo kubyangiza, n’ibihano bihabwa umuntu uhamwe n’icyaha cyo kubyangiza.

Ku bijyanye n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije yababwiye ko harimo kuba yarashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kurwanya  no gukumira ibyaha byerekeranye no kwangiza ibidukikije; kakaba kandi gakangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kubyangiza kabigisha ingaruka zabyo.

Yongeyeho ko mu bindi Polisi y’u Rwanda ikora mu rwego rwo kurengera ibidukikije harimo kuba itera ibiti aho bikenewe mu miganda ikora hirya no hino mu gihugu.

SSP Mukamana yagarutse ku ruhare rw’umugore mu kubungabunga no kurengera ibidukukije, aha akaba yaravuze ko umugore; nka mutima w’urugo afite uruhare runini mu kubibungabunga hashingiwe ku mirimo itandukanye akora mu rugo.

Yagize ati,”Umugore aramutse yigishijwe neza uburyo yarengera ibidukikije mu bikorwa bya buri munsi akorera mu rugo haba hari ikizere ko bibungabunzwe; ndetse ko nta cyabyangiza. Na none ariko kubungabunga ibidukikije bikwiriye kwigishwa abo mu rugo bose.”

Superintendent of Police (SP) David Bwimba yamwunganiye asaba abahuguwe gukangurira abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bababwira ko ari ugushyira ubuzima mu kaga kuko ababikora bashobora kugwirwa n’itaka bakaba bakomereka; ndetse bikaba byabaviramo urupfu; kandi ko usibye n’ibyo ari ukwangiza ibidukikije.

Yabibukije ko bagomba kugenzura ko abafite impushya zo gucukura amabuye y’agaciro bubahiriza amategeko; nko kuba abakozi babo bafite ibikoresho begezweho byo kubarinda impanuka, kuba batangiza amazi y’imigezi n’ibiyaga; kandi ko basubiranya aho bayacukuye; bakanahatera ibiti; ndetse ko ibirombe birinzwe kugira ngo hatagira abajyamo nijoro gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bw’ubujura bakaba bahagirira ibibazo bitandukanye.

SP Bwimba yakomoje ku bihano bihabwa umuntu uhamwe n’icyaha cyangwa ibyaha byo kwangiza ibidukikije aho yavuze ko umuntu wese cyangwa ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ridakora inyigo ku ngaruka ku bidukikije ibanziriza umushinga ushobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije, ahanishwa guhagarikirwa ibikorwa no gufungirwa ikigo kandi bitabujije gutegekwa gusubiranya ibyangijwe nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 415 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yasabye abitabiriye ayo mahugurwa gutegura gahunda z’ubukangurambaga ku kurengera ibidukije no kuzuzanya nk’inzego mu kubibungabunga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities