Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abashimusi b’inka barakamejeje

Mu karere ka Nyagatare abashimusi b’inka bamaze guca ibintu, inka 100 zimaze kwibwa zirimo eshanu zo muri gahunda ya Girinka. Abantu 44 bamaze gutabwa muri yombi kubera ubwo bushimusi.

Ibi byagarutsweho mu nama y’umutekano yo ku wa 18 Kanama 2016, yabereye mu murenge wa Karangazi. Iyo nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, Umugaba w’ingabo ushinzwe Inkeragutabara Lt Gen. Fred Ibingira n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yahamagariye abaturage b’akarere ka Nyagatare kongera imbaraga mu  kwicungira umutekano ngo bakome imbere ibibangamiye umutekano birimo  n’ubujura bw’amatungo muri ako gace , burimo kugenda bufata indi ntera.

Nibura inka zigera ku 100 zibwe muri Nyagatare guhera mu Gushyingo umwaka ushize, aho 32 muri zo zagarujwe kandi hafatwa abantu 44 bakekwagaho ubujura bwazo. Inka 5 zo muri Gahunda ya Girinka zibwe mu rwuri zafatiwe mu karere ka Bugesera.

Minisitiri Kaboneka yabwiye abaturage ko ibibazo by’umutekano bahura na byo biri mu maboko yabo kandi aribo ba mbere bakwiye kubyikemurira.

Yagize ati “Ubu bujura bw’inka budindiza gahunda y’iterambere ya Perezida wa Pepubulika  ariyo Girinka Munyarwanda; ntibushobora  kwihanganirwa. Ubufatanye ni intwaro ya ngombwa mu gukumira no kurwanya ibyaha.”

Akomeza abagira inama yo kwitabira gahunda z’iterambere ngo banazamure ubukungu n’imibereho myiza byabo.

IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu bufatanye  n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zishinzwe umutekano ngo iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo gikemuke.

Yagize ati “Ubufatanye no gutanga amakuru ku cyaha cyose ni urufunguzo rwo kugaruza  mu maguru mashya amatungo yibwe cyangwa ikindi cyose cyaba cyibwe ndetse no gufata abibye. Ibyagezweho ni ukubera amakuru yatanzwe n’abaturage.”

Lt. Gen. Ibingira yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo bafatanye kurwanya ibyaha no kubikumira. Agira ati “Umujura bashobora kuba umuturanyi wawe, umwana wawe cyangwa undi wese uzi; nk’Abanyarwanda mwigishijwe, mubatangeho amakuru.”

lt Gen Fred Ibingira yaburiye uwo ariwe wese wazafatirwa mu bikorwa by’ubujura n’ibindi bihungabanya umutekano ko azabona ingorane.

Ikibazo cy’ubushimusi bw’inka mu ntara y’Iburasirazuba gikunze kuvugwa cyane mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities