Biratunguranye kandi birashimishije kuba abaturage bavuye mu mujyi wa Kigali, bishakamo ubushobozi bakajya gushyigikira urugendo rw’ubuzima bw’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, mu gihe abaturanyi babo nta gikorwa gifatika babakoreye. Ariko kandi ni isomo no ku bandi baturage.
Ni mu mudugudu wa Nyabivumu, akagari ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, hafi cyane y’ahubatse La Palisse Hotel Nyamata, hari imiryango icumi y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ku wa 9 Ukuboza 2018, hatashywe inyubako y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni zigera ku icumi z’amafaranga y’u Rwanda, bubakiwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali; bishatsemo ubushobozi mu rwego rwo kuremera abamugariye ku rugamba.
N’akanyamuneza, Bakundukize Janvier, umwe mu bamugariye ku rugamba utuye muri uwo mudugudu, akaba na Perezida wa Koperative Twisungane Nyaruvumu, yishimira cyane igikorwa bakorewe n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, kuko kibafasha gutera indi ntambwe.
Agira ati “Twarabashimiye kandi tuzahora tubashimira. Iki gikorwa mudukoreye ni inkunga ikomeye mu kudufasha kwiyubaka. Turabizeza ko tuzayifata neza kandi tukayibyaza umusaruro.”
Akomeza agira ati “Dushima Leta y’u Rwanda ko ituzirikana kuko yatwubakiye amazu kimwe n’ibindi bikorwa remezo itugezaho. Turasaba abayobozi bacu b’Akarere ka Bugesera, ngira ngo murabona agaciro k’iyi nzu, ko abatwubakiye iyi nzu bazagaruka yuzuyemo ibicuruzwa.”
Gakwerere John ni umukozi wo mu karere ka Bugesera wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata avuga ko bakuyemo isomo ryo gukora birenze imbibi z’umurenge n’akarere kandi biteguye kwitura ababagiriye neza, by’umwihariko abatuye mu mudugudu wa Kinunga.
Murima Janvier, umwe mu baturage ba Kinunga akaba ari na we wakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’igitekerezo cyabo, yagarutse ku rugendo rw’aho cyavuye avuga kandi kandi bagitekerezo mu rwego rwo kueremera abagenerwabikorwa b’indashyikirwa no kuzirikana akamaro kabo mu rugamba rwo kubohora igihugu. Iki gitekerezo cyavutse mu kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora.
Abatoni Penninah na we nk’uwagize uruhare mu gukurikirana iki gikorwa, avuga ko bagitangira ku munsi wa mbere bishatsemo miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yishimira ko bashoboye kwesa umuhigo kandi bazakomeza kuba hafi abagenerwabikorwa. Agira ati “twishimiye ko abaturage n’abayobozi bacu badushyigikiye, buri wese igikorwa akakigira icye. Ni ishema kuba twesheje umuhigo wacu. Tuzakomeza kubiba uru rukundo, kuko ubu babaye abavandimwe bacu, tuzakomeza kubasura no kubaba hafi.”
Umyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ariko kandi anavuga ko bakimara kumva ko igikorwa kigiye gutangira byabatunguye ariko kandi byanabashimishije, anizeza abaturage ba Kinunga ko na bo bazabitura bajya kubasura aho batuye.
Agira ati “Turashimira umurava mwakoranye, kuba twicaye aha dutekanye ntibyari gushoboka mutaritanze kandi mukabikuramo n’ubumuga. Turabizeza ko tuzabegera ku buryo budasanzwe ibibura kugira ngo mutangize ubucuruzi, tubibahe”.
Akomeza agira ati “byaradutunguye ariko kandi byaranadushimishije kubona abaturage baturutse ahandi baje gukora iwacu igikorwa nk’iki. Iki ni igihango, tuzaza natwe tubasure, dufatanye mu bikorwa by’iterambere mukora aho mutuye.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Mukantabana Seraphine, yashimye abaturage ba Kinunga anasaba abagenerwabikorwa gufata neza inzu bubakiwe.
Yagize ati “ Turashimira abaturage ba Kinunga kuko igitekerezo mwagize ni kiza kandi turabizeza ko natwe tuzagaruka kureba niba igikorwa cy’ubucuruzi cyaratangiye. Igihatse ibi ni urukundo, byerekana ko iki gihugu gifite abatumye gitekana. Hari abagiharaniye kandi tubana na bo mu buzima bwa buri munsi, ariko ntitwakwibagirwa ko hari n’abahatakarije ubuzima. Mu baruharaniye harimo cyane cyane abamugariye ku rugamba.”
Mukantabana yasabye abagenerwabikorwa kwita ku nyubako bahawe n’Abanyakinunga, kuyibyaza umusaruro, bakayigirira isuku no guhora bayibungabunga.
Inzu yubakiwe abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Nyaruvumu yuzuye itwaye amaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni icumi, yatangiye kubakwa mu mpera za Nyakanga 2018.
Koperative Twisungane Nyaruvumu, yashinzwe n’abamugariye ku rugamba bahereye ku mafaranga y’ingoboka bahabwa na Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, aho buri wese yatanze umugabane w’amafaranga ibihumbi cumi na bibiri (12,000Frw). Akarere ka Bugesera kabahaye inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda; mu mwaka umwe gusa umutungo wa Koperative ukaba ufite agaciro gasaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frw).
Kanada hano usome indi nkuru yanditswe ku munsi wo gutangiza igikorwa cyo kubaka iyi nzu
Rwanyange Rene Anthere

Inzu y’uburuzi abatuareg ba Kinunga bubakiye abamugariye ku rugamba batuye i Nyamata ifite agaciro ka miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (Ifoto/Panorama)

Ikimenyetso gishima ubwitange bw’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu (Ifoto/Panorama)

Abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Nyabivumu bamaze gufungurirwa inzu y’ubucuruzi bubakiwe (Ifoto/Panorama)

Abaturage ba Nyaruvumu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’Ubuyobozi bwa RDRC basoje igikorwa cyo gufungura inzu y’ubucuruzi yubakiwe abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Nyabivumu (Ifoto/Panorama)

Bakundukize Janvier, ahabwa imfunguzo z’inzu (Ifoto/Panorama)

Abatoni Penninah ashima igikorwa bagezeho ku bwitange bwabo (Ifoto/Panorama)

Murima Janvier wakurikiranye ibikorwa kugeza inzu yuzuye (Ifoto/Panorama)

Bakundukije Janvier ashima abaturage ba Kinunga abizeza kuzafata neza inyubako babahaye kandi bakazayibyaza umusaruro (Ifoto/Panorama)

Ibirori by’uyu munsi byaranzwe no gusabana no gucinya akadiho (Ifoto/Panorama)

Abatoni
December 10, 2018 at 17:57
Birashimishije kwesa umuhigo wahize kandi ukawesa kugihe gikwiye agaciro kanyu Ishema ryacu. Ntakindi twabitura usibye kubana agaciro mukwiye.