Mu ijoro ryakeye, ryo ku wa 17 Kanama 2016, mu gace ka Nyarutarama, Polisi yarasanye n’ukekwaho iterabwoba ahasiga ubuzima nyuma y’uko na we yakomerekeje umupolisi. Icyo gikorwa cyafashe amasaha agera kuri atatu.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ubwo yageragezaga gufata umugabo ukekwaho iterabwoba, wamenyekanye ku izina rya Mbonigaba Channy, akaba akomoka mu karere ka Rubavu, wari witwaje imbunda yanikingiranye mu nzu mu bice bya Nyarutarama, yarashwe arapfa.
Polisi ikomeza ivuga ko igikorwa cyo kumufata cyabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2016 kimara amasaha hafi atatu, mu gihe uwo mugabo yarasanaga n’abapolisi umwe muri bo akaba yakomeretse.
Guhera umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangiye gukora iperereza ku bantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterabwoba yo hanze y’igihugu, ndetse bamwe bakaba barashyikirijwe inkiko.
Polisi y’u Rwanda ikaba yizeza umutekano usesuye abaturarwanda, by’umwihariko abaturage ba Nyarutarama aho byabereye.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali bavuga ko inzu polisi yarasiyemo ukekwaho iterabwoba isanzwe ibamo n’abasirikare.
Ni mu bipangu byinshi bituwemo n’abanyamahanga benshi, aho biba bigoye kubona umuntu uhacaracara.
Umwe mu bacunga umutekano ku nzu ibamo abanyamahanga iri muri metero 30 uvuye aho Polisi yarasiye uwo ukekwaho iterabwoba, yavuze ko guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba bumvise urufaya rw’amasasu rwamaze amasaha nk’atatu.
Yagize ati “Njyewe numvise amasasu gusa mbona n’abapolisi n’abasirikare hano ariko ntabwo nakubwira ngo ibyabereye muri iriya nzu ni ibiki. Nta muturage wigeze asohoka, amasasu yavugiraga muri iriya nzu, nta muturage wagira umutima wo gusohoka.”
Umugore wari uje kwishyuza amafaranga y’umutekano ku gipangu kimwe kiri aho yemeje ko iyo nzu polisi ivuga ko yarasiyemo umuntu ibamo abasirikare, aho ngo batajya banabishyuza amafaranga y’umutekano.
Uretse abapolisi benshi bari bahari ngo haje kuza n’abasirikare bake, ariko uretse ibyo byabaye nta mutekano wari wahungabanye mbere ngo abaturage babe babasha no gutabarana.
Panorama

Igipangu cyabereyemo imirwano hagati ya Polisi n’ukekwaho iterabwoba. Umupolisi umwe yakomeretse ukekwaho iterabwoba ahasiga ubuzima. (Photo/Izubarirashe)
