Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Cote d’Ivoire

Raoul Nshungu

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye izwi nka ‘Africa CEO Forum’.

Iyi nama iraba irimo abarenga 2000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, n’abayobozi mu nzego za Politiki  baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye ku Isi muri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kwitabira ikiganiro cyihariye gihuza Abakuru b’Ibihugu, aho baganira ku mahame, imikorere n’abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi irimo gutera imbere.

Baraza kugaruka ahanini ku mpamvu ikiragano cy’ahazaza cy’abayobozi cyiteguye kwakira isi nshya muri iki gihe imiterere ya politiki yerekeza kumpinduramatwara nshya, izasiga Leta z’Afurika nyinshi zidafite ububasha bwo kuyibamo.

Abakuru b’Ibihugu bagaragaje uko abayobozi b’igihe kiri imbere biteguye guhangana n’Isi irimo impunduka zitandukanye, mu gihe imibanire mpuzamahanga igenda ishingira cyane ku nyungu zifatika, bigatuma ibihugu byinshi bya Afurika bigira aho imbogamizi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuri iyo nama igira iti: “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu: Ese Amasezerano Mashya Hagati ya Leta n’Abikorera Ashobora Kugeza Afurika ku Ntsinzi?”

Iyi nama y’iminsi ibiri yibanda ku ruhare rukomeye rw’abikorera mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Byatangajwe kandi ko inama ya Africa CEO Forum y’umwaka utaha izabera mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa Jamus FC yo mu icyiciro...

Amakuru

Panorama Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%. Ibi byagarutsweho kuwa 13...

Ahandi

Raoul Nshungu Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika  bo mu Bushinwa. Ni uburyo bwemeza...

Ubucuruzi

Raoul Nshungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa. Ku wa 12 Kamena 2025,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities