Raoul Nshungu
Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye izwi nka ‘Africa CEO Forum’.
Iyi nama iraba irimo abarenga 2000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, n’abayobozi mu nzego za Politiki baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye ku Isi muri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kwitabira ikiganiro cyihariye gihuza Abakuru b’Ibihugu, aho baganira ku mahame, imikorere n’abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi irimo gutera imbere.
Baraza kugaruka ahanini ku mpamvu ikiragano cy’ahazaza cy’abayobozi cyiteguye kwakira isi nshya muri iki gihe imiterere ya politiki yerekeza kumpinduramatwara nshya, izasiga Leta z’Afurika nyinshi zidafite ububasha bwo kuyibamo.
Abakuru b’Ibihugu bagaragaje uko abayobozi b’igihe kiri imbere biteguye guhangana n’Isi irimo impunduka zitandukanye, mu gihe imibanire mpuzamahanga igenda ishingira cyane ku nyungu zifatika, bigatuma ibihugu byinshi bya Afurika bigira aho imbogamizi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuri iyo nama igira iti: “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu: Ese Amasezerano Mashya Hagati ya Leta n’Abikorera Ashobora Kugeza Afurika ku Ntsinzi?”
Iyi nama y’iminsi ibiri yibanda ku ruhare rukomeye rw’abikorera mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Byatangajwe kandi ko inama ya Africa CEO Forum y’umwaka utaha izabera mu Rwanda.
