Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yashimiye ingabo z’igihugu

Mu butumwa busoza umwaka wa 2017 Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, yageneye ingabo z’u Rwanda, bo n’imiryango yabo yabifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018.

Yabashimiye amahoro n’umudendezo bakomeje gutanga imbere mu gihugu, ubunyamwuga bwabaranze mu butumwa bw’amahoro, no kuba barabaye ba Ambasaderi beza b’u Rwanda.

 

Ubutumwa busoza umwaka Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga yageneye Ingabo z’u Rwanda

Ba ofisiye namwe basirikare bato bo mu ngabo z’u Rwanda,

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, iry’umuryango wanjye, no mu ryanjye bwite, mbifurije hamwe n’imiryango yanyu noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018.

Ubwo dusoza umwaka wa 2017, ni umwanya mwiza wo kwisuzuma ari nako tuzirikana inshingano zanyu z’ibanze aho ariho hose n’akamaro mufite ko gukorera igihugu cyacu nk’ingabo z’u Rwanda.

Muri uyu mwaka dushoje, haba mu gihugu imbere cyangwa no hanze, mwakomeje gukora mutizigamye, by’intangarugero mu kurengera u Rwanda n’Abanyarwanda.

Hano mu Rwanda, benewanyu b’Abanyarwanda n’abarutuye bakomeje kwishimira amahoro, umutekano n’umudendezo byo shingiro ry’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage byakomeje kuranga igihugu cyacu mu ngorane nyinshi zaba izo mu karere cyangwa izo ku rwego rw’isi.

Hanze y’igihugu cyacu aho mwagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino, mwakomeje kwitanga mutizigamye, murangwa n’ubunyamwuga bidasubirwaho, murengera ubuzima bw’abantu mugarura amahoro n’umutekano aho byari bikenewe cyane. Iyi ni na yo mpamvu abenshi muri mwe mudashobora kuba hamwe n’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ubwitange bwanyu turabuzirikana.

Mwabaye ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, mugaragaza indangagaciro zituranga kandi muzisangiza n’abandi bavandimwe mu mahanga, mu bupfura buranga Abanyarwanda. Birakwiye ko twafata umwanya wo gutekereza kuri ibi byose tumaze kugeraho atari ukugira ngo gusa duhe agaciro ibyakozwe, ahubwo tunashaka uburyo bwo gukora ibyiza birenzeho mu nyungu z’igihugu cyacu.

Birumvikana, Abanyarwanda bahora babitezeho ibikorwa byiza, kandi niko bikwiye, ibyo mukorera igihugu cyanyu rero bifite igiciro gikomeye. Bikaba biva mu bufatanye ndetse no kwitanga kwa buri wese, twese bikatugirira akamaro.

Uyu mwaka urangiye wabaye umwaka w’ibihe bigoye kuri twese. Kandi n’uyu mwaka wa 2018 na wo ntuzabura kubonekamo ibigoranye.

Nk’uko twagiye tubibona uko iminsi igenda,   haba mu karere ndetse n’Isi yose muri rusange hagenda havuka ibibazo bishya by’umutekano, bimwe muri ibyo bibazo bisaba gufata ibyemezo bikwiye mu buryo bwihuse.  Ibi bisaba guhora muri maso.

Ba Ofisiye namwe basirikare, nubwo  buri gihe tutamenya ibidutegereje imbere, icyo twakwizeza Abanyarwanda nuko indangagaciro zadufashije guhangana n’ibibazo bikomeye, ndetse n’amasomo twagiye tuvana mu bihe twanyuzemo, kongeraho n’ubumenyi n’ibikoresho tugenda twunguka uko ibihe bisimburana; ibyo byose bizadufasha guhangana n’ibibazo twahura nabyo, kandi igihugu cyacu kizarushaho kugira umutekano kinabivanamo izindi mbaraga.

Intangiriro z’umwaka ni umwanya wo kuvugurura ibyo twasezeranije igihugu cyacu. Mu byifuzo ndetse no mu masengesho, mwongere mufate ingamba nshya, buri wese ku giti cye, ndetse no muri rusange kugira ngo dukomeze kubakira ku byiza twagezeho mu gihe gitambutse, tugendereye  kugera ku rugero ruri hejuru rw’ibikorwa tugomba gukorera Abanyarwanda.

Ibi nibyo bizakomeza gushimangira icyizere n’icyubahiro igihugu kibafitiye kandi mwakomeje guharanira imyaka yose. Imana ibahe umugisha mwese kandi ihe umugisha igihugu cyacu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities