Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rukumberi: Ishyaka ry’ababyeyi ryabaye umurage ku barokotse Jenoside

Igikorwa cyo kwibuka Ababyeyi bishwe batwite n'abari bafite impinja mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Jeanne d’Arc Munezero na Rene Anthere

Abakomoka mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka muri Mata, baba abatuye i Kigali n’ahandi ndetse n’insuti zabo, bajya kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa gitegurwa n’Umuryango w’abishyize hamwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu karere ka Ngoma bakorera i Kigali n’ahandi ndetse n’abatuye mu karere –ARGR (Association des Réscapés du Génocide de Rukumberi) washinzwe mu 2003, nyuma y’imyaka icyenda Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Kabandana Callixte, ni Perezida wa ARGR. Mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko gushyirahamwe aho bari hose atari ibyapfuye kwizana gusa ahubwo byashingiwe k’uko ababyeyi babo babanaga.

Agira ati “Uburyo ababyeyi bacu babagaho byabategekaga gukundana, gushyirahamwe no gufashanya. Twakuze tubona ko ari umuco natwe tugomba gukurana. Jenoside yasize abana bato, abashengabaye n’urubyiruko rufite imbaraga. Twaguye gufatanya n’abandi guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2000 harimo icyuho kuko tutaherukaga aho tuvuka. Twariyegeranyije ngo dusubire iwacu. Ibibazo twahuye nabyo byatumye dushyira hamwe kugira ngo twongere tugarure bya byiza twasigiwe n’ababyeyi bacu.

Dukora dusa n’aho dufitiye umwenda ababyeyi bacu. Uko ababyeyi bacu babanye byaduhaye imbaraga zo gushyirahamwe, tukaba umwe muri byose.”

Mukarwaka Angelique, yavukiye i Rukumberi akaba ari naho yarokokeye, yavutse mu 1980. Mu buhamya bwe avuga ko avuka nta miteto bigeze babamo kuko bari batuye mu bice by’ishyamba, baragira inka ariko banabisikana n’inyamaswa.

Agira ati “Abantu benshi bibaza impamvu nibuka ibintu byinshi. Navuga ko ubwanjye Jenoside yangizeho ingaruka ubwayo itaraba nyirizina. Nabaye umwana w’igikange ariko nkaba umwana ukurikirana cyane ukunda kwegera aho abantu bakuru baganira.

Twabayeho mu buzima bubi ariko Rukumberi yari iryoshye, yari nziza cyane. Rukumberi yagiraga abakobwa n’abasore beza cyane, twagiraga imico myiza, ababyeyi bacu bagiraga ishyaka, barakundanaga twari abavandimwe ariko naho tubikura ubu.

Iyo havukaga ikibazo mu muryango runaka, abavandimwe barateranaga bakagishakira umuti ari na byo byakomezaga ubumwe bwabo. Ni umuco natwe tuzirikana.”

Abatutsi batangiye kwicwa mu 1992 bajugunywa mu Kagera

Ku wa 22 Mata 2018, mu muhango wo kwibuka ku kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi, mu karere ka Ngoma, mu buhamya bwe, Mukarwaka Angelique, yavuze ko mu gihe cy’amashyaka menshi n’ubwo abantu bose basabwaga kujya mu ishyaka ryari ku butegetsi, Abatutsi batigeze bahisha ibyo baribyo batatinyaga kugaragaza uruhande barimo.

Ibihe bikomeye byatangiye ubwo batangiraga igerageza rya Jenoside mu 1992, batangiriye Shori, bica abo kwa Rugina, kwa Nyabirungu babataye mu Kagera. Abandi baturuka Shori bahungira Rukumberi nyirizina.  Amateka avuga ko Padiri Michel ni we wahuruje ngo abayobozi baraza ibintu birahosha.

Muri uwo mwaka, turi ku ishuri dutaha, tugeze mu Kamonyi twahuye n’imodoka y’abasirikare irimo bamwe mu bantu b’iwacu barimo umuvandimwe wanjye Mutambuka Emmanuel, abasirikare babicaye hejuru.

Avuga ko iyo modoka yamenyemo abantu batatu, avuga ko batwawe biturutse ku muntu witwikiye inzu bakavuga ko abatutsi bateye bagiye kubamara.

“Twatangiye kuba abana b’ibikange kuva icyo gihe. Kuva icyo gihe sinajyaga kuryama […] numvaga induru, ngahita ntekereza ibyo bavugaga muri mirongo itanu n’icyenda, nanjye ngahita ntekereza uko nzihisha. Twahoraga dutegereje urupfu, ariko tukabona buracyeye…”

Avuga ko ku itariki ya 7 Mata 1994, aribwo ubuzima bwose bwahindutse ahagana saa mbiri za mugitondo aho umusozi wari wuzuye urukundo, Abatutsi batangiye kwicwa, abandi bahunga. Ku itariki ya 8 Mata nibwo igitero gikomeye cyageze kuri ADEPR aho abantu bari bahungiye.

Ku itariki ya 9 Mata wabaye umunsi wo kwica Abatutsi bari bahungiye Ntovi y’abeza. Avuga ubugome bukomeye bwakoreshejwe,

Abafite intege nke ni ukubakomeza

Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre, mu mugoroba wo kwibuka ku wa 21 Mata 2018, mu butumwa yatanze yavuze ko abahuye n’ingaruka za Jenoside ubu ari bwo batangiye kumva uburemere bwayo.

Agira ati “Mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma, abantu mirongo itanu na batandatu bahuye n’ihungabana. Ikindi kibabaje ni ukumva hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Kwibuka ntibizaranira keretse utazi aho ava.”

Akomeza abacitse ku icumu rya Jenoside b’i Rukumberi, ababwira ko kongera kubaho aribwo butwari, bakabana, bagafashanya, bagatwaza, bagakomezanya, buri wese aho ari akamenya amakuru ya mugenzi we kuko aba ariwe afite kandi umuturanyi atabara umuvandimwe wa kure atarakugeraho.

Agira ati “Abafite intege nke dusabwa kubakomeza, mufatane mugenzi wawe ntagatsikire kandi uhari, natsikira kandi uzajye umufata akaboko umuzamure mukomezanye kubaka igihugu. Dukomeze kubaho, tuzamurane kandi tubeho neza.”

Ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi, anibutsa abarokotse Jenoside ko bafitanye igihango kuko hari ababuze ubuzima bwabo, abandi Babura zimwe mu ngingo z’umubiri baharanira kubohoza igihugu.

Kwibuka si umuhango ni umwanya wo kwiga

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko kuba harashize ukwezi abantu bahigwa bunyamaswa bicwa n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo babanaga umunsi ku munsi, ari ishyano u Rwanda rwagushije ariko kandi bitazongera kubaho ukundi.

“Uburyo Jenoside yakozwe byerekana ishusho y’ubuyobozi bubi kandi tubizeza ko bitazongera kubaho ukundi. Uyu munsi ufite ubwenge agomba kuba yicuza kuko nta kiza na kimwe abakoze Jenoside bungutse.”

Guverineri Mufulukye, avuga kandi ko kwibuka ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba n’umwanya wo gufata ingamba ko bitazongera kubaho ukundi.

“Ni umwanya wo gutekereza, si umuhango ni umwanya wo kwiga, wo gufata amasomo w’uko Jenoside yabaye, yahitanye abantu n’ibintu, twumva ko Jenoside dukwiriye kuyamagana. Ni umwanya wa buri muntu wese gutekereza uruhare rwe muri Jenoside no gukumira ko yakongera kuba ukundi, no kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda twifuza.”

Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Umuseke)

Abayobozi b’inzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’Umukuru wa Polisi muri iyo ntara, CP Damas Rutaganira, bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Umuseke)

Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Umuseke)

Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Umuseke)

Abakomoka bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Umuseke)

Abakomoka i Rukumberi bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Umuseke)

Abakomoka i Rukumberi bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Umuseke)

Abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi, bafashe umunota wo kwibuka (Ifoto/Umuseke)

Imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi (Ifoto/Umuseke)

Igikorwa cyo kwibuka Ababyeyi bishwe batwite n’abari bafite impinja mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Igikorwa cyo kwibuka Ababyeyi bishwe batwite n’abari bafite impinja mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities