Abatuye Umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda bahamya ko bamaze gusobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, icyokora bavuga ko hari abagabo bamwe batarabyumva. Ibi bituma abagabo bamwe bikubira umutungo w’urugo bitwaje ko umugore ntacyo ashoboye.
Habumugisha Silvestre afite imyaka 49 y’amavuko atuye mu mudugudu wa Budaha, Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, avuga ko kuba hari abagabo bagifata abagore babo nk’abantu badashoboye, ari uko akenshi bashakana ntacyo bashingiyeho, bigatuma umugore nta jambo agira ku mutungo w’urugo.
Agira ati “Hano iwacu irari ry’ibintu niryo ntandaro yo guhezanya ku mutungo w’abashakanye, umusore aba yujuje inzu agahura n’umukobwa nta kintu yifitiye bagahita bakora ubukwe, umugabo akamufata nk’uwo kubyara gusa kuko ntacyo yamarira urugo bigatuma umugore nta jambo yagira haba ku mutungo no kuwushaka.”
Kuba hari abagabo batuye mu murenge wa Bushoki batarumva ko umugore ashoboye kandi afite uburenganzira ku mutungo w’urugo, binemezwa n’abagore bahatuye. Yankurije Angelique avuga ko nubwo hari intambwe yatewe hakigaragara abagabo bagisuzugura abagore ku buryo bikorera ibyo bishakiye mu rugo, bakanabuza abagore kuba bajya gushaka akazi kugira ngo bagire uruhare mu gushaka ibitunga urugo.
Abivuga muri aya magambo. “Hari urugo usanga umugore yaragowe adashobora kubona uburenganzira bwo kugira icyo yikorera. Niba muvuye nko guhinga, umugabo akaba atakwemerera kugira undi murimo wakora ngo na we ubone amafaranga, amahirwe dufite ni uko abagabo bafite imyumvire nk’iyi bagenda bagabanuka.”
Musabyimana Françoise na we atuye mu murenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza, avuga ko hari abagabo batubaha abagore babo bagasahura umutungo w’urugo batabigiyeho inama n’abagore. Ati “Urugero turi abahinzi, nimba twejeje ibishyimbo umugabo ashobora gufata ingemeri runaka akigendera, wamugira ute? Iyo ushatse ishyano, ni ishyano nyine kandi bibaho. Jye mbona ko atari ikintu najya kubwira abayobozi, iyo bigenze gutyo uraceceka.”
Bwenge Jean Marie Vianney ni umunyamategeko akora mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe. Avuga ko iyo umugabo n’umugore bashyingiranwe byemewe n’amategeko, bagahitamo kuvanga umutungo rusange, nta guhezanya ku mutungo bigomba kubaho nk’uko itegeko ribiteganya.
Ati “Imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, iyo bavanze umutungo ku buryo bwa rusange, abagabo n’abagore bafite uburenganzira bungana ku mutungo. Hatitawe ku cyo umuntu yazanye, bose bahita babigiraho uburenganzira bungana. Ntabwo rero umwe yanyura ku ruhande ngo agurishe.”
Umuyobozi w’Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, Kamari Jean de Dieu, avuga ko hari ingamba zisanzweho zigiye kongerwamo ingufu, kugira ngo abagabo batarumva ko abagore babo na bo bafite uruhare mu gucunga umutungo w’urugo bisubireho.
Agira ati “Hari ingamba twafashe harimo nk’umugoroba w’ababyeyi n’inama zitandukanye ku byiciro byihariye, aho abagabo gusa n’abagore gusa bakangurirwa kubana neza by’umwihariko abagabo bakibutswa ko batagomba gusuzugura no guheza abagore babo, kubera ko na bo bashobora kugira uruhare mu gutunga umuryango. Hari imyumvire igenda ihinduka.”
Akarere ka Rulindo kagizwe n’imirenge cumi n’irindwi, utugari mirongo irindwi na kamwe n’imidugudu magana ane mirongo icyenda n’ine. Abahatuye batunzwe cyane cyane n’ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko bakora ubuhinzi bw’indabyo.
Theoneste Nkurunziza
