Abana b’abakobwa bagera ku 100, babyaye bari munsi y’imyaka 18 bo mu karere ka Rurindo, bongerewe ubumenyi ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni igikorwa cyakozwe n’Umuryango Baho Neza uterwa inkunga na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, ugashyirwa mu bikorwa n’Umuryango utari uwa Guverinoma wita ku Buzima, Uburenganzira n’iterambere (HDI: Health Development Initiative), hagamijwe gufasha abana b’abakobwa babyaye bakiri bato, kudatakaza amahirwe yabo kubera kuba ababyeyi imburagihe.
Bamwe muri aba bangavu babyariye iwabo, bavuga ko kuba batarigeze basobanukirwa iby’iri tegeko ryo gukuramo inda, byatumye batakaza amahirwe bari bafite arimo kwiga, kurera kandi na bo bagikeneye kurerwa nta n’ubushobozi bafite n’ibindi.
Iradukunda Alice wo mu murenge wa Base ni umwe muri bo. Avuga yatewe inda n’umusore w’umwogoshi wamufashe ku ngufu afite imyaka 13, aho yari yarasabye akazi ko mu rugo, agira ngo abone uko azagura ibikoresho by’ishuri.
Agira ati “Nkimara kumenya ko ntwite nahise numva ibyo kwiga birangiye, ubwo no mu rugo bahise batangira kuncunaguza, biba ngombwa ko mbahunga nkomeza kuja gushaka akazi ariko kaje kunanira. Mbwiye uwanteye inda aranyihakana, mbura umfasha, nubu sinagira icyo nkora n’uyu mwana. Mu rugo nta bushobozi bafite na Se w’umwana ntacyo amarira. Mu by’ukuri simbayeho neza n’umwana wanjye. Iyo nza kumenya iri tegeko ryo gukuramo inda mba narabikoze sintwite nkiri muto.”
Tuyisenge Elyse wo mu murenge wa Shyorongi avuga ko yatewe inda afite imyaka 16 y’amavuko, agatekereza kuyikuramo ariko akumva ko azafungwa, kandi ko bishobora no kumukururira urupfu. Agira ati “iyo nza kumenya ko hari itegeko ribinyemerera nari kuyikuramo kuko kurera biramvuna kandi nanjye ngikeneye kurerwa. Kubyara byambujije amahirwe menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, avuga ko akarere gahangayikishijwe n’umubare munini w’abangavu babyarira iwabo bikabatesha amahirwe yo gukomeza amashuri (Ifoto/Munezero)
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel avuga ko bafite ikibazo cy’abana babyaye bakiri bato bafite umubare munini. Ikibahangiyikishije cyane ni uko abo bangavu baba ababyeyi imburagihe bikabagora, gusa ngo bazakomeza gukora ubukangurambaga kuri iri tegeko ryo gukuramo inda kugira ngo bagabanye ingaruka aba bana bahura na zo.
Agira ati “Dukorana n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kugira ngo abazibateye babashe gukurikiranwa na bo bahanwe, kandi tunigisha abana ndetse n’ababyeyi muri rusange kugira ngo bamenye ko kwigisha abana bibareba. Tunashishikariza aba bana gusubira mu ishuri no kwiga imyuga bakabasha gusubira mu buzima busanzwe ndetse tukanabahuriza mu matsinda na’mashyirahamwe kandi bibashafasha kwiyakira.”
Akomeza agira ati “ni byiza ko bamenya neza iby’iri tegeko ryo gukuramo inda ku babishaka, kugira ngo tugabanye ingaruka bibagiraho. Tuzakomeza ubu bukangurambaga, ariko twibanda ku kubasaba kwirinda ababashuka kuko nibyo byabafasha kuruta kwishora mu bibi.
Mu Karere ka Rurindo mu mwaka wa 2019, abangavu babyariye iwabo basaga 300, muri bo habaruwe abasaga 153 bagiye bahura n’ibibazo birimo gutakaza amashuri, kwirukanwa mu muryango bibaviramo gukora uburaya n’ibindi.

HDI yatanze amasomo nyongerabumenyi yahawe bamwe mu bakobwa babyariye iwabo ari abangavu, ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko (Ifoto/Munezero)
Impuguke mu by’ubuzima rusange by’umwihariko mu buzima rusange muri HDI, Mporanyi Theobald, avuga ko bafite gahunda yo kuzenguruka uturere twose basobanura iby’iri tegeko.
Agira ati “Dufite gahunda yo kuzenguruka igihugu dusobanura iby’iri tegeko, kuko hakiri abavuga ngo u Rwanda rwatoye itegeko ryo gukuramo inda kandi hari uko bikorwa n’ibyo bagenderaho; kuko ubikoze binyuranyije n’iri tegeko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko. Aha dusobanura iby’iri tegeko kugira ngo hatagira ubikora aciye muri magendu n’ahandi, kandi gukuramo inda si agahato ahubwo ni ubushake.”
Kuva mu 2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.
Ingingo ya 125 y’iri tegeko ivuga ko, ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.
Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda ku bushake.
Munezero Jeanne d’Arc
