Rene Anthere
“Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tujye tunazirikana ingabo za RPA zaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside”. Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza ya Kibungo-UNIK, mu mugoroba wok u wa 27 Mata 2018.
Uyu muyobozi yibukije abayobozi n’abanyeshuri ba Kiminuza ya Kibungo, ishami rya Rulindo, ndetse n’abandi bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ko nta cyiza kiva mu gukora nabi, ahubwo bagomba guharanira gukora ibintu bizima, bifite umurongo muzima.
Avuga kandi ko abantu bagomba guhora bigishwa, kuko hatagize igikorwa abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeza kuyihembera ku buryo hari impungange ko Jenoside yakongera ikaba.
Akomeza avuga ko kwibuka bizahoraho kuko umuryango utibutse uzima ariko kandi mu gihe Abanyarwanda bikuba Jenoside yakorewe Abatutsi, bajye banazirikana ingabo zaguye ku rugamba rwo kuyihagarika.
Mu kiganiro cyatanzwe na Col. Sam Baguma, mu kiganiro yatanze yavuze ko kera Abanyarwanda babanaga nta moko yo kubacamo ibice yabagaho, ariko kubera inyungu z’abantu bamwe bari babifitemo, batangiye kwigisha amacakubiri bakura Abanyarwanda mu moko gakondo, bashyira imbaraga mu moko abatandukanya.
Akomeza avuga ko bamwe mu banyarwanda bakiriye uwo mugambi mubisha wo kubacamo ibie barawushyigikira, ndetse bawushingiraho bigisha abanyarwanda bagenzi babo kubacamo ibice hashingiwe ku moko n’uturere, ari na byo byaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko umugambi wa Jenoside atari impanuka, agira ati “Umugambi wabo wari warateguwe kera kandi babifashwamo n’amahanga kuko nyuma y’iminsi itatu urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, ingabo za Mombutu, zari zigeze i Kigali zije kurwanirira iza Habyarimana.”
Akomeza avuga ko abitwaza ihanurwa ry’indege ya Habyarima ari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ku Isi atari ndege y’umukuru w’igihugu yaguye yonyine kandi ibyo bihugu nta Jenoside yabayemo. Aha atanga urugero ku rupfu rwa Perezida Ntaryamira w’u Burundi wari kumwe na Habyarimana, mu 1986 indege yahitanye Perezida wa Mozambike, Samara Machel, mu 1981 yahitanye Perezida w’u Bushinwa, mu 1988 ihitana Perezida Mohammed wa Pakisitani, ndetse hari n’iyahitanye Col John Galang muri Sudani y’Epfo.
Ati “Abo bose bapfuye bari abayobozi bakomeye ariko nta Jenoside yigeze iba mu bihugu byabo. Wakwibaza uko Perezida Habyarimana yapfuye bikitwa imbarutso ya Jenoside. Abitwaza indege ya Habyarimana ni abapfobya, ni abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Col Baguma avuga ko ubwo ingabo za Habyarimana zari mu mugambi wa Jenoside, abanyapolitiki bigisha abanyarwanda amacakubiri, ku rundi ruhande hari abandi banyarwanda bigishaga ubumwe, kuko Paul Kagame wari uyoboye RPA mu ntambara yo kubohoza igihugu yazirikanaga abaturage n’ubumwe bw’abanyarwanda.
Asaba abanyeshuri gushyirahamwe no kuba umwe, aho atanga urugero ku bana b’i Nyange. Agira ati “Dufite inshingano yo kurushaho kwigisha, kugira ngo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bahinduke na bo babe abantu bazima. Murasabwa rero gukora ahanyu n’ah’abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo igihugu cyau kirusheho kwiyubaka no gutera imbere… Aho gusesererza uwacitse ku icumu, mufate umwanya wo kumutera ingabo mu bitugu, dutere imbere twese. Mu gihe twibuka, dufate n’umwanya wo kwiyubaka.”
Mu buhamya bwe, Uwimana Venantie, warokokeye ku gasozi ka Rulindo, avuga ku nzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanashimira cyane ingabo za RPA zabarokoye, ubu bakaba hari aho bageze biteza imbere.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, ishami rya Rulindo, Dr Emmanuel Nsengiyumva, yavuze ko kuvuga ko Jenoside itazongera kuba ukundi, bivugwa bihereye ku buryo igihugu kiyobowe n’uko ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano wacyo ndetse n’uko zikunda abaturage bacyo.
Igikorwa cyo kwibuka muri Kaminuza ya Kibungo cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo abari muri Kaminuza zombi, Kibungo na Rulindo, bakurikiranye ikiganiro cyatanzwe na Col. Sam Baguma.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka bahana urumuri rw’icyizere (Photo/Panorama)

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka bahana urumuri rw’icyizere (Photo/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza ya Kibungo-UNIK, ishimi rya Rulindo (Ifoto/Panorama)

Bamwe mu banyeshuri ba UNIK-Rulindo mu mugoroba wo kwibuka (Ifoto/Panorama)

Col Sam Baguma atanga ikiganiro muri UNIK, ishami rya Rulindo, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Col Sam Baguma atanga ikiganiro muri UNIK, ishami rya Rulindo, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel; Umuyobozi wa UNIK ishami rya Rulindo, Dr Nsengiyumva Emmanuel n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya UNIK, Bwana Nyabutsitsi Gerard (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri ba UNIK ishami rya Rulindo mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri ba UNIK ishami rya Rulindo mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Abaturutse mu nzego zinyuranye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri UNIK Ishami rya Rulindo (Ifoto/Panorama)
