Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubunyamwuga ni ikimenyetso cy’iterambere_Minisitiri Busingye

Busingye Johnston, Minisitiri w'Ubutabera, mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma yo gutangiza umwiherero w'inzego z'ubuyobozi za RIB (Ifoto/Panorama)

“Ubunyamwuga ni ikimenyetso cy’iterambere, ni ikimenyetso cy’uko nshobora kugera ku byo nshaka kugeraho mu mahoro, nta gihe ntakaje kandi nta byinshi ntanze cyangwa nangiza rimwe na rimwe bitari ngombwa.”

Ibi Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yabigarutseho ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’abakozi n’abayobozi bakuru b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, urimo kubera i Nyamata mu karere ka Bugesera, kuv aku wa 11 kugeza ku wa 13 Gicurasi 2018.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ubunyamwuga ni ikintu cy’ingenzi mu bantu bose aho bakorera. Sintekereza ariko ko hari uwakibigisha kurusha amateka anyuranye mwanyuzemo. Ubutabera bunoze ntawabubigisha, kuko muzi neza ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko. Mugomba gukomeza guharanira uburenganzira bwa muntu, kandi mukagira ubupfura.

Icyo amategeko asaba ni ugufata iya mbere mu kubaka ubunyamwuga mu rwego ruhanitse kandi bikozwe neza. Muzige aho bakora neza hose mwoherezeyo abajya kurahurayo ubwenge uko bikorwa.”

Yakomeze abasaba kurangwa no kwicisha bugufi, kutikomeza no kuba inshuti z’ababagana kuko icyo abanyarwanda babategerejeho kandi bareba, babashakaho ari indi ntambwe urwego rugomba kugaragaza mu gukora kinyamwuga.

Yabibukije ko aribo mfura z’urwego ibyo bazakora byose aribo bazareberwaho. Agira ati “Mubibe imbuto y’umuco mwiza, ikura neza ku buryo n’abarumuna banyu bazavuga bati ‘abatubanjirije bahasize umuco mwiza.”

Ikindi yabasabye ni ukuzamura ubunyamwuga ku buryo n’abagana u Rwanda baturutse mu mahanga bazasanga serivisi bahabwa isa n’iyabo aho bibaye ngombwa ibe nziza kurushaho.

Yabasabye kandi kurangwa n’umuco wo kuba inshuti z’abo bahamagaje ku buryo n’uwaba yasize umwana ku ishuri, bashobora kujya kumucyura cyangwa se yaba akeneye telefoni bakamufasha kugira ngo ahe amakuru abo mu rugo. Mbese bagomba kumva ko ari inshuti zabo aho kubikomezaho.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Col. Jeannot Ruhunga, mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko nk’urwego rushya byari bikenewe ko bicara hamwe bagasuzuma intego igihugu cyabahaye, bakareba inzira yatuma basohoza neza inshingano bahawe nk’uko babyitezweho.

Agira ati “Nk’uko biri mu ntego za RIB, ubunyamwuga tuzabwubaka binyuze mu mamahugurwa. Nibyo tuzashyira imbere. Turarebera hamwe ibizatuma abakozi ba RIB batazatezuka ku nshingano n’intego. Amategeko aha ububasha bwinshi abagenzacyaha ariko kandi bigomba no kugendana n’ubunyangamugayo.”

Uyu mwiherero w’iminsi itatu witabiriwe n’abayobozi bakuru muri RIB, abayobora amashami, n’abahagarariye RIB mu ntara. Intego za RIB z’ibanze zifatwa nk’umutima wayo ni ubunyamwuga, ukuri n’ubwitange.

Ibiganirwaho birimo kureba igenamigambi ry’imyaka itanu ry’icyerekezo cya RIB nk’urwego rushya no kureba amategeko azagenga abakozi bayo.

Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho uru rwego, umutwe wa kabiri, ingingo ya 9 n’iya 10 risobanura inshingano n’ububasha bya RIB.

Rene Anthere Rwanyange na Jeanne d’Arc Munezero

Col Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru wa RIB mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutangiza umwiherero (Ifoto/Panorama)

Umwiherero w’iminsi itatu witabiriwe n’abayobozi bakuru muri RIB, abayobora amashami, n’abahagarariye RIB mu ntara (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities