Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uburenganzira bw’umuntu ntibugarukira ku marembo ya gereza gusa _Makombe

Makombe Jean Marie Vianney, Komiesri muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu -NHRC (Ifoto/Izuba Rirashe)

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) iratangaza ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko umuntu ufungiye muri gereza cyangwa mu bindi bigo bifungirwamo mu buryo bw’agateganyo aba afite uburenganzira kandi ko buba bugomba kubahwa.

Ni ubutumwa butangwa na Makombe Jean Marie Vianney, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu (NCHR) akaba ari mu gihe hari ababona ko umuntu ufunzwe nta burenganzira aba agifite.

Ku bwa Makombe, umuntu ufunze uretse kuba atemerewe kujya aho ashaka mu gihugu ubundi burenganzira bwe buba bukwiye kubahirizwa.

Makombe, yagize ati “Uburenganzira bwa muntu ntabwo bugarukira mu marembo ya gereza, no muri gereza ubwaho uburenganzira bwa muntu burubahirizwa nubwo umuntu aba atakibona uburenganzira bwo kujya aho ashaka mu gihugu ariko ubundi burenganzira buba busigaye buba bugomba kubahirizwa muri gereza.”

NHCR ifatanyije n’imiryango itari iya Leta itandukanye ihuriye mu kuba yarihaye inshingano zo kurengera uburenganzira bwa muntu no kubuteza imbere, yiyemeje gukorana mu kubungabunga uburenganzira bw’abantu bafunzwe.

Ni nyuma y’iminsi ibiri izo nzego zose zikoraniye mu Karere ka Musanze zongererwa ubumenyi ku bipimo by’imibereho ikwiriye kuranga abantu bafunzwe, akaba ari amahugurwa yatanzwe na RCN, Umuryango mpuzamahanga ukorana na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) muri porogaramu zinyuranye zigamije kwimakaza ubutabera na Demokarasi.

Hugo Moudiki Jombwe, uhagarariye gahunda za RCN mu Rwanda avuga ko icyo bashyize imbere ari uguha amakuru abantu bose bagira aho bahurira no gufunga abantu ko imfungwa cyangwa umugororwa afite uburenganzira buba bukwiye kubahwa no kubahirizwa.

Jombwe ahamagarira Leta y’u Rwanda kurushaho gukorana na sosiyete sivili mu gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafunzwe kugira ngo ibibazo bahura nabyo bijye bihita bishakirwa umuti, ati “Hakwiye kurushaho kongera imbaraga mu mikoranire ya Leta na sosiyete sivile, nk’urugero Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ishobora kujya gusura gereza, rero ishobora kujyanayo na sosiyete sivile aho kujyayo yonyine kubera ko usanga hari igihe sosiyete sivile igira imbogamizi mu kwijyanayo, hakaba hakwiriye iyo mikoranire kugira ngo hatezwe imbere uburenganzira bw’abantu bafunzwe.”

Raporo yamuritswe na NCHR mu mpera z’umwaka ushize ku mibereho y’abantu bafungiye muri gereza 14 zo mu bice bitandukanye byo mu gihugu, igaragaza ko uburenganzira bwabo muri rusange bwubahirizwa gusa hakaba hari intege nke ku kibazo cy’ubucucike buhagaze ku kigero cya 100.2%.

Inkuru ya Izuba Rirashe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities