Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umukoresha mwiza afata umwanya wo kuganira n’abakozi

Abayobozi n'abakozi ba ARDHO basangiye ubunani bifurizanya umwaka mushya muhire wa 2018 (Photo/Panorama)

Panorama

Umuryango uharanira uburenganzira bwa mu ntu mu Rwanda (ARDHO: Association Rwandaise pour la Defense des Droits de l’Homme/Personne), muri uku kwezi gutangira umwaka, abayobozi bawo bagiranye ubusabane n’abakozi.

Icyo gikorwa, nk’uko byatangajwe na Me Nkongori Laurent Umuyobozi wa ARDHO, cyateguwe mu rwego rwo gusangira ubusabane n’abakozi, bikaba n’umwanya wo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire.

Me Nkongori aganira n’Ikinyamakuru Panorama yagize ati “Umukoresha mwiza aganira n’abakozi. Ni umwanya wo kugira ngo twese twicare hamwe tuganire, dusabane kuko dusenyera umugozi umwe.”

Me Nkongori yaboneyeho umwanya wo kwifuriza abari mu nzego z’ubuyobozi za ARDHO, abanyamuryango n’abakozi umwaka mushya muhire. Abibutsa ko umwaka batangiye wa 2018 ari umwaka wo gukora cyane kandi bafatanyije buri wese akarushaho kumva ko umuryango ari uwe kandi agaharanira iterambere ryawo.

Asaba abakozi kurangwa n’umurava n’ubwitange mu guharanira uburenganzira bwa muntu kandi bakarushaho gutanga serivisi nziza ku babagana.

ARDHO ni wo mfura mu miryango nyarwanda iharanaira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, kuko yashinzwe muri Nzeri 1990. Uyu muryango ugamije guharanira umuco w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu byaba mu mbonezamubano, mu bya politiki, mu by’ubukungu n’umuco ku bantu bose nta vangura iryo ari ryo ryose ryaba irishingiye ku gitsina, ubwoko, ibara ry’uruhu, inkomoko, idini n’ibindi.

ARDHO iharanira ko kuba muri sosiyete itavangura aho abantu bose bavuka bareshya imbere y’amategeko.

Umuyobozi wa ARDHO, Me Nkongori Laurent, ashimira abayobozi n’abakozi ba ARDHO ubwitange bagira mu guteza imbere umuryango no guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange (Photo/Panorama)

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya ARDHO bifatanije n’abakozi mu gusangira ubunani (Photo/Panorama)

Abayobozi n’abakozi ba ARDHO basangiye ubunani (Photo/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities