Umwanditsi w’ibitabo by’iyobokamana, Germain Muhirwa yemeranya n’abakunze kunenga urubyiruko kutagira umuco wo gusoma ibitabo. Yunga mu ry’umuntu wavuze ko niba hari ikintu ushaka guhisha abanyafurika ugishyira mu gitabo!
Iyi myumvire ituma abandi bantu benshi bagerageza kwiyumvisha ko mu bitabo ari ahandi hantu umuntu yarahurira ubwenge.
Ni muri urwo rwego, umunyarwanda, Germain Muhirwa uba mu muri Canada mu bitabo bye yagiye akoresha amagambo y’ubuhanga (Quotes) muri ayo nabahitiyemo 4 yavuze kandi akaba asanga ko umuntu wayakoresha nawe mu gushaka gusobanura ikintu runaka mu buzima byafasha abantu kumva kurushaho.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Panorama, Muhirwa yagize ati “Umuntu aramutse asomye ibi bitabo ntabwo asubira kuba uko yari ameze byamufasha mu rwego rwo kuguma mu bwiza bw’Imana iyo uba mw’ ijambo ry’ Imana, kuko ntahandi umunezero ubonekera.
Ku gifuniko (cover) y’igitabo cye cya mbere yise “The Heaven Test in Rwanda 1994”, hagaragara ijambo “Time Makes Sense with Time!” Wamenya ikintu igihe wasobanukiwe neza icyo kintu!
“Let The Word of God prove You Right”. Ubwenge bwose bubonekera mu ijambo ry’Imana, reka ijambo ry’Imana rikugire umunyakuli.
“I am simply -a Messenger, not -a Prophet”. Ndi umugaragu cyangwa umuyoboro w’Imana sinzihamiriza cyangwa ngo niyite umuhanuzi bibaho nkuko abandi babikora, oya!
“Saturate Your Life with The Word of God.” Reka ubuzima bwawe bwuzure kandi busendere ijambo ry’Imana.

Mu bitabo Germain Muhirwa yanditse hari icyitwa “The Heaven Test in Rwanda 1994, uko ijuru ryageragejwe mu Rwanda mu 1994, wagisoma kuri Amazone. Ikindi ni “True Love is Spiritual”, urukundo nyarukundo rubonekera ku bw’umwuka, ndetse icyitwa “Read The Bible Right” Uko Wasoma Bibiliya Utavangiwe.
Germain Muhirwa yavutse ubwa kabiri mu mwaka wa 2016, ibintu yita “1616” itariki ye yaboneyeho agakiza ni mu kwezi kwa gatandatu tariki ya mbere 2016. Kwakira agakiza kuri we ni avuga ko ari ibintu byihariye, avuga ko yabonye ukuboko kw’Imana akakumenya.
Wifuza gusoma ibitabo bya Germain Muhirwa gana urubuga Amazone wandikemo izina ry’igitabo.


Gaston Rwaka
