Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Urukiko rwahanishije Kazungu Denis igifungo cya burundu

Raoul Nshungu

Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugengerwamuhamije ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abantu 13.

Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, nyuma yuko Urukiko Rukuru ruburanishije ubujurire bw’uyu musore mu rubanza rwabaye tariki 12 Kamena 2025.

Ubwo yaburanaga mu mizi ku cyaha cy’ubwicanyi, Ubushinjacyaha bwavuze ko yagiteguye kubera ibimenyetso birimo gucukura umwobo yatagamo imirambo y’abo yicaga, ibikangisho by’urupfu ku miryango y’abo yicaga ndetse n’abandi bamutorokaga, gusambanya ku gahato abakobwa yishe n’abo yashatse kwica.

Kazungu Denis mu kwiregura ku byaha yaregwaga, yavuze ko ibyaha byose abyemera gusa agasaba koroherezwa ibihano, akaba yasubira mu muryango nyarwanda, kuko ngo yifuza kujya gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Yagiraga ati “Ibyaha Ubushinjacyaha bundega ntacyo bubeshyeho, kuko kuva nagera mu maboko y’Ubushinjacyaha nta kibi nakorewe ku buryo nabashije kuvuga ibyo mbeshya. Nta yandi makuru arenze kuri ibyo kuko twaganiriye na bo byinshi. Ntacyo ndenzaho nta n’icyo ngabanyaho, byose narabikoze.”

Aha yasabye kugabanyirizwa ibihano agira ati “Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, ndasaba imbabazi Guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by’umwanda, ndasaba imbabazi ninginga ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.”

Kazungu Denis yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023, akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Akekwaho ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities