Hari mu gicuku kiniha dutashye! Nari kumwe n’abagabo batatu b’inshuti zanjye tuvuye mu gitaramo, tugeze ku masangano y’umuhanda munini wo mu Mujyi wa Kibuye rwagati aho ni i Bwishyura.
Umugabo twari kumwe yitegereje kure nko muri metero 100, abona abana bato babiri ahita agira amarangamutima ya kibyeyi arabahamagara n’ijwi ry’imbabazi agira ati “Bana nimuze munsange!”
Ubwo nanjye nagize amatsiko yo kureba niba ko abo bana baza kuza badusanga, baje gahoro gahoro ndetse banatseta ibirenge nk’abafite ubwoba kuko nta cyizere cyuzuye bari badufitiye.
Batugezeho nateze ibiganiro bagiranga niyo nshuti yanjye ibabaza impamvu bari kugenda muri iryo joro, abo babiri b’abahungu bakamusubiza ko batashye iwabo mu rugo.
Nabitegereza neza nkumva barimo kubeshya nanjye nifuje kugira icyo mbabaza, mbabaza amazina yabo uwa mbere ambwira ko yitwa Iranzi Fabrice uwa kabiri ni Yves Mugisha bose bafite imyaka 9 y’amavuko.
Bose uko ari babiri bari bikoreye udukapo urebeye wagira ngo ni utw’ ishuli ndetse umwe muri bo yambaye ishati y’ishuri ubwo batubwiraga ko bavuye ku ishuri.
Mu gihe tukibabaza mu by’ukuri ibyabo hahise haza umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko ahetse n’uruhinja bigaragara ko yahaze amarwa atunyuraho yivugisha ati “Arega abo bana barananiranye pe!kandi uwo Fabrice niwe bucura bw’iwacu.”
Nyamugore ntiyashatse ko tuvugana yahise yikomereza ariko abo bana bombi batwiyumvishemo banga kudusiga ariko bashaka ko tugira icyo tubamarira nk’icyo kurya.
Umugabo wumugira neza twari kumwe yahise abapfumbatisha amafaranga make n’uko bagenda basanga uwo bise mushiki wabo, duherukana ubwo!
Twavuganye n’Akarere ka Karongi mu rwego rwo kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku buzima bw’abana bato buri mu kaga bitewe no gutereranywa n’imiryango yabo bigatuma batiga ndetse barara bagenda.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Valentine, yemeye ko iki kibazo gihari uretse ko akarere gakora uko gashoboye mu gusubiza abo bana iwabo mu miryango.
Ati “Ikibazo cy’aba bana tugiha agaciro ku buryo buri gihe duharanira ko babaho neza, kuko tubanza gukusanya amakuru yabo duhereye mu miryango baturukamo dufatanyije n’imiryango yigenga tukabasubiza iwabo, ariko igitangaje ni uko twongera tukabasanga aho twabakuye.”
Kayitesi yakomeje avuga ko benshi muri abo bana baboneka mu Murenge wa Bwishyura nk’umujyi ndetse ko baba baturutse hirya no hino mu nkengero z’umujyi. Akenshi usanga baturuka mu miryango ikennye n’ifite amakimbirane bigatuma abana bahura n’izo ngaruka zose.
Yasoje atangaza ko ubuyobozi bufatanyije n’imiryango y’abagiraneza batazahwema gukoresha uburyo bwose bushoboka mu gufasha abababyeyi b’abo bana, mu kubaka ubushobozi bwabo kugira ngo bashobore kwitunga, ndetse banitungire abo babyaye bareke kwandavura.
Gaston Rwaka









































































































































































