Umuryango uharanira iyubarizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amategeko, CERULAR usaba Leta gushyira umukono ku masezerano ya Loni ku iburirwa irengero ry’abantu.
Iyi ni imwe mu ngingo zashimangiweho ubwo herekanwaga ishusho y’icyerekezo y’uburenganzira bwa muntu, mu rwego rwo kwiga uburyo abaturage bose bagira uruhare mu nyigo y’amategeko azashyirwaho mu kubahiriza uburenganzira bwabo.
Ibyo bikazashyirwa mu bikorwa mu isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Loni mu iyubarizwa ry’amategeko, ku burenganzira bwa muntu.
Mu isuzumana ngarukagihe ry’ibihugu (UPR: Universal Periodic Review) bigize umuryango w’Abibumbye kw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, riheruka ku nshuro ya gatatu muri Mutarama 2021, u Rwanda rwahawe ibyifuzo-nama 284, rwemera 160, ruvuga ko ibindi 75 nabyo rwazabikoraho, mu gihe ibigera kuri 49 rutabyishimiye.

Mu gufasha u Rwanda kunoza ibi byifuzo-nama, Umuryango CERULAR wabigabanyije mu byiciro umunani birimo kwita uko abaturage babona ubutabera, kwita ku burenganzira bw’imfungwa n’abari gukurikiranwaho ibyaha, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha abaturage uburenganzira bwabo birimo kubasobanurira amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono no gushishikariza Leta gusinya no kwemeza amasezerano mpuzamahamga rutasinye cyangwa ngo rwemeze.
U Rwanda rumaze gusinya amasezerano umunani mu icyenda y’Umuryango w’Abibumbye arebana n’uburenganzira bwa muntu. Aho rutashyize umukono ni ku masezerano arebana n’izimira ry’abantu, ari naho CERULAR ihera isaba u Rwanda na yo kuyasinya, kuko rumaze kubisabwa kenshi mu isuzumana ngarukagihe ry’Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ku iy’ubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu.
Ku wa mbere 25 Mutarama 2021 i Geneve mu Busuwisi, Akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu kasuzumye ku nshuro ya gatatu inyandiko y’uburenganzira bwa muntu y’u Rwanda mu isuzuma rusange ry’ibihe (UPR).
Usibye aya masezerano y’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda kandi rwasabwe no kwemeza amasezerano ya Roma ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR, John Mudakikwa, asanga Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rufite akamaro, kuko rufasha mu gukurikirana abantu bakoze ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibindi byaha bikomeye.
Agira ati “Ibi rero bifasha abantu babuze uko bakurikiranwa batari mu gihugu cyangwa mu gihe imbere mu gihugu badashaka kubakurikirana. Mu gihe aya masezerano yaba asinywe byafasha mu kurwanya umuco wo kudahana, gushyiraho ingamba zose zunganira Leta kugira ngo uwakoze ibyaha bikomeye wese abe yakurikiranwa adakingiwe ikibaba.”
Gaston Rwaka









































































































































































