Panorama
Abadepite berekanye ko kuba Urwego rw’Akagari rudatanga umusaruro wifuzwa, ahanini biterwa n’uko rufite abakozi bake ndetse n’abahari bakaba batishimiye umushahara bahabwa kandi bagasabwa gukora ibintu byinshi.
Nk’uko RBA dukesha aya makuru ibitangaza, hari Utugari two hirya no hino mu Gihugu tudafite umuriro w’amashanyaraza ku buryo bigora abakozi gutanga serivisi ku baturage bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
Ni bimwe mu bibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, babonye mu ngendo baherutse gukorera mu turere tw’igihugu bareba uburyo abaturage babona serivisi mu nzego z’ibanze.
Ibi byose bikaba bigaragazwa muri raporo ikubiyemo ibibazo bitandukanye bikibangamiye abaturage kubona serivisi mu buryo bunoze.
Muri izi ngendo, abaturage bagaragaje ko serivisi zitangwa n’Urwego rw’Akagari zigicumbagira ku buryo hari aho basanze abaturage bakigana Urwego rw’Umurenge kandi serivisi bahashaka zitangirwa ku tugari.
Ikindi kibazo basanze mu baturage, ni uko batishimira serivisi z’ubutaka ku buryo ngo kubona ibyangombwa byo kubaka ari ingorabahizi.
Mu bice bitandukanye cyane cyane ibyegereye imbibi u Rwanda ruhanaho n’ibindi bihugu, basanze abaturage nta huzanzira za telephoni zihaboneka.
Abadepite bavuze ko basanze ari ikibazo ku bahatuye ku buryo n’abanyeshuri mu byiciro bitandukanye batabasha gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo basanze ari imbogamizi ikomeye ku myigire.













































































































































































