Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abahoze Ari Ingabo Za Israel Baje Gusura u Rwanda

Abahoze mu ngabo za Israel biganjemo abamugariye ku rugamba bari mu Rwanda mu ruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 25, Ugushyingo 2025.

Uruzinduko rwabo ruzamara icyumweru bakazasura ahantu henshi harimo na Village Agahozo Shalom iri mu Karere ka Rwamagana.

Kuri uyu kabiri basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi kandi kuri uyu wa Gatatu barakinana na bagenzi babo bo muri RDF umukino wa Basketball, bakazarusa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze ndetse barateganya  ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umwe muri bo witwa Harari yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugera mu Rwanda, akemeza ko ari kimwe mu bihugu byiza Afurika ifite.

Bakigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe babwiye itangazamakuru ko bishimiye kugera mu Rwanda bavuga ko ari Igihugu cyiza kurusha ibindi muri Afurika.

Avuga ko yiteze kugirana ibihe byiza n’Abanyarwanda birimo gukina imikino no gusangizanya ibyiza biranga umuco w’Abanya Israel n’uw’Abanyarwanda.

Miki Uzia umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere siporo mu murwa mukuru wa Tel Aviv, yashimangiye ko ikipe y’abo basuye u Rwanda, isanzwe ikina mu marushanwa kandi bazishimira gukina imikino itandukanye n’Abanyarwanda.

Ati: “Twaje twishimiye kuzabona umuco mwiza y’Abanyarwanda, turishimye cyane kuba tubabona kandi ibyo tuzasangira muri iki cyumweru ni byiza.”

Ikipe y’abamugariye ku rugamba bo mu ngabo za Israel  yakinnye mu bihugu bitandukanye birimo Canada no mu Bufaransa ariko ko itaragira iyo bakina nayo yo muri Afurika.

Amakipe yaje mu Rwanda ni iyo koga n’ikina Basketball.

Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye tariki  01, Mata, 2019 ubwo icyo gihugu cyafunguraga Ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma yaho, Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Ndege RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Israel bityo umubano w’u Rwanda na Israel uraguka.

Ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ingufu, ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubuvuzi n’ibijyanye n’umutekano.

Uhagarariye Israel mu Rwanda niwe unayihagarariye mu Burundi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities