Abanditsi bakuru n’abanyamakuru bakora inkuru za Politiki mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda bakanguriwe kunoza inshingano zabo mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu yitezwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Aya masomo nkarishyabwenge atangirwa i Kigali kuva ku wa mbere aho abahagarariye amaradiyo, amateleviziyo, ab’ibinyamakuru bicapa n’ibikoresha murandasi bateraniye kuri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ngo hakemurwe zimwe mu mbogamizi bahura na zo, mu gihe batara kandi banatangaza amakuru y’amatora.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru zakunze kugaragara mu nkuru z’amatora mu bihe byashize harimo ubumenyi buke n’amarangamutima ya bamwe mu banyamakuru, aho bashobora gutubya cyangwa bagatubura umubare w’abitabiriye amatora bitewe n’aho umunyamakuru abogamiye.
Nyamara, umunyamakuru w’umunyamwuga ntagomba kugira uruhande na rumwe abogamiraho, agomba gufata impande zombi akavugisha ukuri.
Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yasabye abanyamakuru kutagira aho babogamira ku bakandida biyamamaza, kandi abibutsa ko bagomba kwirinda gukwirakwiza inkuru z’ibihuha zo ku mbuga nkoranyambaga.
Yabasabye kugaruka ku nshingano zabo bubahiriza uburenganzira bw’umukandida, ubw’abatora kandi bakazirikana inyungu z’igihugu n’abanyarwanda muri rusange.
Bokasa Moise, Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yibukije abanyamakuru ko kizira gutandukira bakaba batangaza ibyo Komisiyo itarashyiraho umukono ngo ibitangaze ku mugaragaro.
Yagize ati “Kirazira gutangaza amazwi urwego rushinzwe amatora rutarayatangaza ku mugaragaro.”
Yakomeje avuga ko Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ari we wenyine wemerewe gutangaza bwa mbere ibyavuye mu matora.
Paul Mbaraga, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho uyoboye izi nyigisho nkarishyabwenge, yasobanuye ko icyo umunyamakuru ashinzwe mu matora ari ugusobanurira abaturage icyo umunyapolitiki wiyamamaza yavuze adashyizemo amarangamutima ye.
Nk’uko byagarutsweho na Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), umunyamakuru agomba kurangwa n’ubunyamwuga, ubushishozi no kwirinda gukoreshwa n’abanyapolitiki ku nyungu zabo.
Aya mahugurwa yatangiye ku wa mbere tariki 12 Kamena, akaba ateganijwe gusozwa ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017, yateguwe na Institut Panos Grands Lacs (IPGL).
Hakizimana Elias

Abanditsi bakuru n’abanyamakuru bakora inkuru za Politiki mu masomo y’ikarishyabwenge ku matora (Photo/Panorama)












































































































































































