Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda barifuzwaho kongera kwamagana Abafaransa

Ubwo Abanyarwanda bari mu muhanda bamagana ifatwa rya Col Rose Kabuye (ifoto/ububiko)

Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) n’Ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), arasaba Abanyarwanda kongera guhaguruka bakajya mu muhanda, bakigaragambya bamagana Abafaransa.

Iyi myigaragambyo yifuzwa imeze nk’iyabaye ubwo Col Rose Kabuye yafatirwaga mu Budage, hashize imyaka icyenda, n’indi yabaye ubwo Gen Karenzi Karake yafatirwaga mu Bwongereza, imyaka isaga ibiri irashize, abanyarwanda bifuzwaho kongera kuyisubiramo bamagana Abafaransa bagaruye dosiye y’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Amashyaka PSR na UDPR mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 6 Ugushyingo 2017, yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bahaguruka bakamagana u Bufaransa bukomeje umugambi wo “kudupfobereza amateka” no “guca umutwe u Rwanda”, “ntitwashingira ku buhamya bwatanzwe n’ibisambo”.

Ibi biravugwa nyuma y’aho umucamanza w’Umufaransa, Jean-Marc Herbaut, ahamagaje Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ngo yisobanure ku byaha ashinjwa byo kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Iri hamagazwa rya Gen Kabarebe, rikomoka kuri James Munyandinda bivugwa ko yiyita Jackson Munyeragwe ku mbuga nkoranyambaga, ni we mutangabuhamya mushya ushinja Gen Kabarebe.

Ayo mashyaka avuga ko Munyandinda mu myaka ishize yagiye agaragara nk’Umunyamabanga Mukuru w’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda witwa RPRK (Rwanda Protocol for a Rwanda kingdom) washinzwe mu mwaka wa 2007. Uyu mutwe ushyigikiye ubwami bivugwa ko washinzwe na Eugene Nkubito.

Munyandinda mu mwaka wa 2008 ubwo yari afite ipeti rya Sergent mu Gisirikari cy’u Rwanda, ngo yoherejwe na MINADEF kwiga mu Bwongereza, arangije amasomo ntiyagaruka, yiyunga ku barwanya Leta.

Depite Rucibigango Jean Baptiste uyobora PSR avuga ko ibyo gushinja Kabarebe ari ibinyoma Munyandinda yahimbye ngo abone amaramuko i Burayi.

Asanga guhamagaza Gen Kabarebe mu Bufaransa ngo yisobanure ku byo ashinjwa na Munyandinda bigamije gutesha agaciro raporo ya (Marc) Trévidic na (Nathalie) Poux.

Aba bacamanza bombi b’Abafaransa bahamije ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abantu bari mu Kigo cya Gisirikari cya Kanombe cyayoborwaga n’ingabo za Leta, banyomoza raporo ya Jean Louis Brouguiere basimbuye.

Brouguiere we yari yasobanuye ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yahanuwe n’ingabo za APR, umwanzuro watumye imibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa icumbagira kugeza magingo aya.

Mu gihe Trévidic na Nathalie bari hafi gupfundikira urubanza ku ihanurwa ry’iyo ndege, ni bwo Munyandinda yababwiye ko azi neza ko Gen Kabarebe yagize uruhare mu ihanurwa ryayo. Ubu buhamya PSR na UDPR babwita “Ubuhamya bw’imburagihe”, na ho uwabutanze we bakamwita “Ingirwamutangabuhamya bw’imburagihe”.

Iki ni ikintu PSR na UDPR bavuga ko gikwiye kwamaganwa n’abanyarwanda nk’uko byagenze mu Gushyingo 2008 ubwo Col Rose Kabuye ubwo yafatirwaga mu Budage mu Gushyingo 2008.

Icyo gihe ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda mu gihugu hose byagiye mu mihanda byamagana ifungwa ry’uyu mugore, abandi bigaragambiriza kuri Ambasade y’Abadage i Kigali. Muri Kamena 2015, na bwo Abanyarwanda benshi cyane bigaragambirije kuri Ambasade y’Abongereza bamagana ifatwa rya Lt Gen. Karenzi Karake.

Umuyobozi wa UDPR, Nizeyimana Pie, avuga ko u Bufaransa bukomeje kugenda busuzugura Afurika bunashaka kuzana ubundi buryo bushya bwo gukoroniza uyu mugabane. Agasaba Abanyarwanda guhaguruka bakongera kwamagana Abafaransa.

Agira ati “Rwose twabibasaba kuko ni ikibazo kitureba nk’abanyarwanda. Iyo bashatse kwandagaza abayobozi bacu ni twe baba bandagaje, kuko abo bayobozi ni twe twabashyizeho. Hari abatorwa hakaba n’abasirikari bakuru badatorwa, ariko na bo bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Akomeza agira ati “Iyo rero ushaka kwandagaza umuntu wahagaritse Jenoside, akaduha amahoro, akaduha umutekano dufite uyu nguyu mureba hose, agatuma u Rwanda rugera aho rugeze mu ruhando mpuzamahanga, bagashaka kurusebya hejuru y’ubuhamya bwa Munyandinda, Ruzibiza, Ruyenzi, icyo ndumva ari icyo nakivugaho n’abandi tugomba kubyamagana nk’abanyarwanda.”

Umuzi w’ikibazo

Ubushakashatsi bwakozwe na PSR na UDPR bugaragaza ko muri Werurwe 2017, Munyandinda yahuye n’umucamanza Jean-Marc Herbaut wasimbuye Trévidic na Poux guhera muri Nzeri 2015, amubwira ko yiboneye ibisasu bya misile bya SAM-16 bipakirwa mu modoka ku Mulindi wa Kanombe ahari ibirindiro by’ingabo za APR, akavuga ko na we yabipakiyeho.

Ubwo buhamya ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, bwatumye umucamanza Herbaut yubura dosiye y’ihanurwa ry’iyo ndege, asaba Gen Kabarebe kumwitaba mu kwezi k’Ukuboza 2017.

Kuri iyi dosiye, Hon. Rucibigango agira ati “Gusubiza inyuma urubanza kandi rwari rugiye gusozwa hari icyo byari bigamije; babisubije inyuma kuko Perezida Kagame yatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe no mu Muryango w’Abibumbye.

Babisubije inyuma kugira ngo Perezida Kagame ate agaciro mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Bigamije kandi “gukoma mu nkokora ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwagezeho no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Amashyaka PSR na UDPR beruye bazamura ijwi rimwe ryamagana “Agasuzuguro k’ibihugu byumva ko bihatse ibindi.”

Nk’uko bikomeza bigaragazwa n’ubushakashatsi ndetse bikanagarukwaho na Nizeyimana Pie uyobora ishyaka riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, yibanze ku cyo yise “kunyuranya kw’abatangabuhamya” bashinja ingabo zahoze ari iza RPF mu rupfu rwa Habyarimana.

Ati “Aloys Biyenzi avuga ko ibisasu byari bibitse mu bisanduku bikoze mu biti baza kubiseseka mu nkwi (mu ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes).”

Emile Gafirita we ngo “yemeza ko byari bizingiye mu kiringiti bitwikirije igodora n’imyenda y’ubushwambagara.”

Pie Nizeyimana avuga ko atumva ukuntu “abatangabuhamya bavuga ku bisasu bimwe ariko bakanyuranya!”

Munyandinda we ngo avuga ko ibyo bisasu byari bibitse mu bisanduku bibiri byazanye byanditseho ko bikomoka mu Burusiya, ibintu Nizeyimana yita ibinyoma bigamije guharabika abayobozi b’u Rwanda.

Ibyifuzo bya PSR na UDPR

Mu nyandiko yasangijwe abanyamakuru, aya mashyaka arasaba u Bufaransa kureka kugira ibanga kandi nta mananiza inyandiko zose zirebana n’ibikorwa byabwo mu Rwanda guhera mu Kwakira 1990 kugeza muri Kanama 1994, cyane cyane inyandiko zihariye z’uwahoze ari Perezida François Mitterand.”

Ubutumwa bukubiyemo bugira buti:

“Imitwe ya Politiki PSR na UDPR, ishingiye kuri ibi byose byagaragajwe irasaba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubutabera ndetse na Leta y’u Bufaransa ibi bikurikira:

Leta y’u Rwanda igomba kwihana ubutabera bw’u Bufaransa nk’urwego rukora iperereza, igatesha agaciro kuba James Kabarebe, Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, yakwitaba umucamanza Jean-Marc Herbaut.

Nta gihugu na kimwe cyemera ko umuntu yabera icyarimwe umucamanza n’umuburanyi. Bibaye kwaba ari ugutesha agaciro ubutabera. Kubera ko bigaragarira buri wese ko icyo u Bufaransa bushaka mu buryo bweruye ari uguharabika Abanyarwanda benewacu kugira ngo buyobye burari, bwibagize uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imitwe ya Politiki PSR na UDPR irasaba u Bufaransa kureka kugira ibanga kandi nta mananiza inyandiko zose zirebana n’ibikorwa byabwo mu Rwanda kuva mu kwezi k’Ukwakira 1990 kugeza muri Kanama 1994, cyane cyane inyandiko zihariye z’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Francois Mitterrand.

Guhera mu 2004, serivisi z’ubutasi z’u Bufaransa, cyane cyane icyahoze ari Guverinoma ya Mitterrand, ziraregwa iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida Habyarimana, bityo bikaba bigaragaza uruhare rutaziguye u Bufaransa bwagize muri Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatutsi.

Ariko se ni ryari uruhare rw’abayobopzi banyuranye b’Abafaransa bagize muri aya mahano ruzamenyekana? Byashoboka ari uko habayeho kwemera ko inyandiko zagizwe ibanga mu rwego rw’umutekano zihabwa ushaka kuzisoma.

Nyama ariko “Igitabo cy’amategeko yerekeye umutungo” cyamaganwe cyane cyane n’umushakashatsi Vincent Haribarren uturuka mu ishuri “King’s College” ry’i Londres, gifite ingingo ibuza ko izo nyandiko zahabwa abashaka kuzisoma hatarashira imyaka mirongo itanu zanditswe.

Ni ukuvuga ko ubusabe ubwo ari bwo bwose bwaba bugamije gusaba ko habaho irengayobora, butaba bureba inyandiko za Francois Mitterrand. Inyandiko za Minisiteri y’ingabo ndetse n’iza Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, zo rwose kuzibona ntibyashoboka.

Imitwe ya Politiki PSR na UDPR, irasaba ko inyandiko zakurwaho kugirwa ibanga mu rwego rw’umutekano, kugira ngo habe hasuzumwa neza nta kubogama, ikibazo kiri hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, habe hanashakwa icyatuma umubano w’ibihugu byombi umera neza.”

Ubu butumwa bwashyizweho umukono na Hon. Rucibigango Jean Baptiste, Perezida wa PSR na Nizeyimana Pie, Perezida wa UDPR.

Panorama

Abanyarwanda bamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake (Ifoto/K2D)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities