Mu duce dushya duherutse kwigarurirwa n’abarwanyi ba M23 haravugwa ibikorwa by’umuganda byiganjemo kongera gukora imihanda yari imaze imyaka myinshi yarangiritse irimo gukorwa n’aba barwanyi bafatanyije n’abaturage muri rusange.
M23 ifatanyije n’abaturage(abasaza, abakecuru n’urubyiruko) bo muri Zone ya Rutshuru batangiye kugerageza gusanasana umuhanda numero ya 2 mu gihugu cya DRC, uturuka Beni ukanyura Butembo, Goma, Rutshuru, Rumangabo, Kiwanja, Kanyabayonga, Rwindi, Ituri, Kindu ndetse ukazagera muri Kasayi zombi Mbuji na Kananga.
Aganira na Panorama, Umuvugizi wa gisirikare cya M23, Maj Willy Ngoma yagize ati “Gukorana n’abaturage no kubakorera ni ibintu bibiri duhuza kuko ntabwo turi abacanshuro hano ni iwacu kandi tugomba kwerekana akarusho kacu tukitandukanya n’abavuga ko bakunda igihugu ku magambo gusa mu gihe birirwa bagisahura.”

Ngoma yakomeje avuga ko bibabaje kubona igihugu gikize nka DRC kidafite imihanda mizima yafasha abaturage mu ngendo zabo z’ubucuruzi ndetse anavuga ko ibyo ari ikimenyetso kigaragaza ko igihugu kirwaye indwara ikomeye.
Ibi bikorwa bifitiye abaturage inyungu nyinshi mu mibereho yabo ya buri munsi byatangiye gukorwa kuva muri Kamena 2022, ubwo abarwanyi ba M23 bari bamaze kwigarurira umujyi wa Bunagana bagiye barangwa n’ ibikorwa byo gufasha abaturage nko guha abana b’ishuri ibikoresho bibafasha mu masomo.
M23 igamije iki?
Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.
M23 ivuga ko yubuye imirwano kuko amasezerano yasinyanye na Guverinoma ya Congo atigeze yubahirizwa. Ivuga ko kuva mu 2013 yasinywa, abarwanyi bayo bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

Abarwanyi ba M23 mu 2013, bamwe bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda. Abari muri Uganda nibo basubiye ku rugamba mu mashyamba ya Virunga mu gihe abari mu Rwanda bacumbikiwe i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba mu kigo kirindwa n’Igisirikare cy’u Rwanda.
M23 cyangwa se ARC ivuga ko ubwo DRC yari yanze ko batahuka, bo bafashe umwanzuro bakava muri Uganda bagasubira mu mashyamba. Uko gutahuka ntabwo kwigeze kugwa neza RDC ahubwo yahise ifata intwaro itangira kurwanya M23.
Gaston Rwaka












































































































































































