Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Amagare: Nyirarukundo Claudette wa Benediction yakuwe ku rutonde rw’abatsinze muri Gisaka na Kibeho race

Nyirarukundo Claudette wa Benediction yakira ibihembo muri Kibeho Race ku wa 12/11/2022

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryakuye ku rurtonde Nyirarukundo Claudette w’ikipe ya BENEDICTION y’i Rubavu ndetse inategeka iyi kipe guhita isubiza ibihembo uyu umukinnyi yari yahawe kubera imyirondoro ififitse.

Uyu mukinnyi bivugwa ko ubwo yakirwaga muri Benediction yatanze imyirondoro igaragaza ko yitwa Nyirarukundo Claudette wavutse mu mwaka wa 2002 gusa, ubwo yitabiraga amarushanwa Gisaka race na Kibeho race akaba yaraje yitwa Nyirahabimana Claudette wavutse mu 2006.

Ibi bigaragara mu ibaruwa Panorama.rw ifitiye kopi yo ku wa 16 Ugushyingo 2022, FERWACY yandikiye iyi kipe iyibwira ko ibyo uyu mukinnyi yakoze bihabanye n’indangagaciro z’umuryango mu gari w’abari muri siporo y’Amagare.

Mu gika cy’iyi baruwa cya 2 n’icya 3 Perezida wa FERWACY abwira umuyobozi wa Benediction agira iti “Mbandikiye ngira ngo mbamennye ko iyo migirire uyu mukinnyi yagaragaje itandukanye n’indangagaciro z’abari mu mukino w’amagare no muri siporo muri rusange, bityo nkabasaba gukangurira abakinnyi bari mu ikipe muyobora guca ukubiri n’iyo migirire idahwitse.”

Akomeza agira ati “Mboneyeho kandi kubamenyesha ko uwo mukinnyi akuwe ku rutonde rw’abatsinze amarushanwa Gisaka race na Kibeho race, bityo akaba asabwa gusubiza ibihembo byose yari yahawe.”

Ikipe ya Benediction nk’uko bigararagara mu ibaruwa yo ku wa 14 ugushyingo 2022 yemera aya makosa y’umukinnyi wayo ikavuga ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bagasanga yarababeshye bahise bamuhagarika.

Nyirarukundo Claudette wakinnye nka Nyirahabimana Claudette muri aya marushanwa 2 yavuzwe harugugu yari yabaye uwa mbere mu bangavu muri Gisaka race yabaye tariki ya mbere Ukwakira 2022 arongera yegukana Kibeho race yok u wa12 Ugushyingo 2022.

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama.rw ni uko iyi dosiye yatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha -RIB.

Nshungu Raoul

2 Comments

2 Comments

  1. Binance Account

    April 27, 2026 at 05:05

    Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!

  2. Ja

    November 20, 2022 at 16:16

    Ibi twebwe turabimenyereye muri football n’indi mikino y’abato. Muzagere no mu machampionat y’abato mu yindi mikino muzasanga ho amanyanga akorwa bisa n’aho bishyigikiwe. FERWACY ndumva yo ifite gahunda bizayikundira ndanayikunzw rwose

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gicurasi 2026 imvura izagabanuka ugereranyije n’iyaguye mu kwezi kwabanje kwa Mata, ndetse no...

Amakuru

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko hari abantu batatu rwafunze abantu bane aribo; Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana,...

Hanze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kwibasira Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, amusaba kwita ku bibazo byihutirwa byugarije igihugu cye...

Kwibuka

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahariwe abahoze ari abakozi ba Minisiteri zari zizwi nka MININTER, MINIFOP na MINITRASO...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities