Connect with us

Hi, what are you looking for?

Kwibuka

Abanyarwanda bafite amahirwe adasanzwe yo kuyoborwa na Perezida Paul Kagame – General Fred Ibingira

Gen. Rtd Fred Ibingira yagaragaje ko abaturarwanda bagomba gufatanya bakubaka igihugu barebeye ku mukuru w'Igihugu Paul Kagame

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahariwe abahoze ari abakozi ba Minisiteri zari zizwi nka MININTER, MINIFOP na MINITRASO bishwe muri Jenoside, General (Rtd) Fred Ibingira yagaragaje ko Abanyarwanda bafite amahirwe adasanzwe yo kuyoborwa na Perezida Paul Kagame, ashingiye ku buryo yagaragaje ubushishozi mu miyoborere ndetse n’icyerekezo cyafashije igihugu kongera kubaka ubuzima nyuma ya Jenoside.

Ibi yabivuze mu kiganiro yatanze muri uwo muhango, aho yibukije amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, agaragaza uruhare rukomeye rw’uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA icyo gihe, Major Gen. Paul Kagame. Yasobanuye uko ingabo zari nke ariko zigakora ibishoboka byose zigatabara Abatutsi bari mu kaga hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko nubwo ubushobozi bwari buke, ubuyobozi bwiza n’umuhate byatumye urugamba rugerwaho, nubwo bitashobotse gutabara buri wese ku gihe.

General Ibingira yagarutse ku mwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko yakozwe n’Abanyarwanda bica bagenzi babo, ariko kandi ikaza guhagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo. Yagaragaje ko nyuma yaho, habayeho urugendo rukomeye rwo kongera kubanisha abiciwe n’ababiciye, ashimangira uruhare rw’ubuyobozi bw’igihugu muri uwo murongo.

Yagize ati: “Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwakurikiwe no guhuza abishwe n’abiciwe abo bantu bombi ukabahuza. Ahandi habaye za Jenoside zakozwe ari igihugu kiza kikica abenegihugu b’ikindi gihugu ariko iyacu aho ibereye umwihariko ni abanyarwanda babyutse bica abandi barabamara. Noneho mwibaze umuntu wari muri position yo kugirango aba bantu bombi bongere babane. Hari uwiciwe uyu munsi afite imbunda, afite imbaraga kumubwira uti iyo mbunda aka si ko kazi kayo akazi kayo ni akangaka.”

Yongeyeho ko muri ibyo bihe byari bikomeye, abari bakoze ibyaha bashakaga ubuhungiro ku basirikare, mu gihe abarokotse nabo babitabazaga, ariko ingabo zikabasha guhosha amakimbirane no kugarura icyizere, bigafasha igihugu gutangira urugendo rwo kubaka ubumwe n’amahoro.

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32, u Rwanda rumaze kugera ku mahoro arambye, ubumwe bw’Abanyarwanda bukaba bwarashimangiwe, ndetse n’igihugu kikaba cyarongeye kwiyubaka mu buryo bufatika.

General Ibingira yanagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu rugendo rwo kubaka igihugu, agaragaza ko ari umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu guhindura amateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Amahirwe twagize hano, kuba afande (Perezida Kagame) yarayoboye urugamba uyu munsi akaba atuyoboye nk’abanyarwanda, Imana mubyo yadukoreye ni uko yaduhaye umuyobozi, yubaka igihugu. Ahasigaye ni ahacu kugira ngo tumufashe Iki gihugu cyubakwe.”

Mu gusoza, yasabye abayobozi n’abandi bose bafite inshingano zitandukanye gukora akazi kabo neza, bagashyigikira politiki zubaka igihugu. Yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kubungabunga ibyo igihugu cyagezeho, bagakoresha neza amahirwe bafite mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.

Gen. Rtd Fred Ibingira yagaragaje ko abaturarwanda bagomba gufatanya bakubaka igihugu barebeye ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities