Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Amwe mu magambo akomeye Perezida Kagame yagarutseho mu gihe cyo kwiyamamaza

Byari ibihe bidasanzwe ubwabyo bigaragaza ubudasa nk’uko Paul Kagame, umukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi akunze kuvuga iri jambo ‘ubudasa’ ubwo yazengurukaga uturere mirongo itatu tugize u Rwanda, aho yagiye ashimangira amwe mu magambo ahamya icyizere cy’aheza cyane ashaka kuganisha u Rwanda n’abayarwanda muri manda y’imyaka irindwi ikurikira, dore ko ibihe byo kwiyamamaza kwe birangiye buri wese abibona ko intsinzi yamaze kuyitwara bitewe n’umubare munini w’abanyarwanda bamushyigikiye.

Ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, aho yasoreje ibi bikorwa mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rw’abanyarwanda ari igihugu cy’ubudasa.

Ati “Reka mbabwire ikindi, uru Rwanda rwacu aho ruvuye, aho rugeze n’aho rujya, u Rwanda rw’ubudasa twanyuze muri byinshi, twize byinshi ntabwo ibyo twiga bipfa ubusa, aho tuvuye n’aho tugeze ubu tuzi kwihitiranmo uko tugomba kubaho,”

Tariki ya 26 Nyakanga ubwo Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, yunze mu nteruro y’abaturage ivuga ngo ‘Ndandambara yandera ubwoba’ mu rurimi rw’ikigoyi bishatse kuvuga ngo Nta ntambara yantera ubwoba.

Maze agira ati “Ingabo zingana namwe zifite umutima nk’uwanyu zananirwa iyihe ntambara?”

Aha yasobanuriye abaturage ko kuba afite abanyarwanda benshi bamukunda kandi bamushyigikiye nta nta mpamvu y’uko hari intambara n’imwe yamutera ubwoba. Aha yanashimangiye ko intambara yo kwiyubaka no kurinda igihugu itazananirana.

Yagize ati “Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba. Intambara yo kubaka igihugu no kukirinda, ntabwo yatunanira.”

Kagame wakunzwe cyane akanagaragarizwa icyizere n’abanyarwanda kuva batora ko Itegeko Nshinga rihinduka, na we yabahamirije ko abakunda.

Kuri iyi tariki nanone, Paul Kagame yiyamamariza i Nyabihu, yatangiye ijambo rye ashimira abaturage kuba baje ari benshi, ati “Nanjye ndabakunda.” Iri jambo rigaragaza amarangamutima ni gake kandi ni bake mu bayobozi usibye n’abakomeye, usanga byibura ribwirwa abaturage.

Yatsindagiye ko atazigera atatira icyizere abanyarwanda bamugiriye aze avuga ko yifuza kugera kuri byinshi ku bufatanye na bo.

Tariki ya 01 Kanama, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Gicumbi, Kagame yagize ati “Icyizere cy’uko mwasabye n’uko muzahitamo ntabwo tuzagitatira, tuzakomeza inzira nziza kugira ngo tugere kuri byinshi. Aho twabanje twasubiye mu mateka y’urugamba rwo guhindura amatwara, imibereho, imikorere, guhindura imyumvire; twahoze tuvuga ngo muri ibyo byose ntacyabaye impfabusa nta n’ikizaba impfabusa, kandi ni n’uruhare abanyagicumbi babigizemo.”

Kagame yavuze ko nta bukene ashaka mu gihugu kandi ko buzacika burundu nakomeza kuyobora u Rwanda, maze agateza imbere buri wese nta n’umwe usigaye inyuma. Ibi kandi yakomeje kubishimangira mu turere twose yanyuzemo yiyamamaza, aho yavuze ko urubyiruko ruzahabwa amahirwe yo kubona imirimo, ndetse n’abikorera bagatera imbere.

Kagame yakunze kuvuga ijambo ubufatanye. Bishatse gushimangira ko politiki nziza ya FPR Inkotanyi mu kuyobora u Rwanda, banazirikana imbaraga z’abandi banyarwanda batekereza aheza h’u Rwanda bifuza kubaka; ariko akanibutsa abanyarwanda ko bagomba gukomeza iyi ndangagaciro yo gukorera hamwe no kugendera hamwe, kugira ngo bagere ku iterambere ryihuse.

Kagame kandi yavuze ko nta mwana w’umunyarwanda ukwiriye kugwingira, anahamya ko ubukene bukwiye gucika burundu.

Ati “Ubukene ntabwo butubereye, turashaka kubuca burundu nka kwa kundi navuze tuzaca bwaki.” Tariki 29 Nyakanga, ubwo Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Nyamasheke, yagarutse ku ijambo ubufatanye.

Ati “Icyo nashakaga kuvuga ni ubufatanye, ni yo demokarasi nziza, ni na yo tugenderaho twebwe abanyarwanda. Ibindi bihe hari ubwo bizana ibindi bikorwa, icyo gihe abantu bazabisuzuma nibasanga ari byiza tube aribyo dukora.”

Ibihe byagenewe kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika byaraye bisojwe, uyu munsi igikorwa nyirizina cyo gutora umukuru w’igihugu kikaba kirimo kubera hanze y’igihugu ku banyarwanda baba hanze, naho ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki 4 Kanama, iki gikorwa kikazabera imbere mu gihugu.

Hakizimana Elias

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities