Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Bugesera: Abagabo batatu nibo bitabiriye gahunda yo kwifungisha urubyaro

Mukashema Jeanne, umuforomo ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu kigo nderabuzima cya Mayange

Gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Bugesera yitabirwa n’abagore ku gipimo kirenga ½ cy’abagore bashobora kubyara, mu gihe abagabo bo basa n’abadakozwa kwifungisha kuko ababigezeho ari batatu gusa mu karere kose.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 362. Mu bagore bari mu gihe cyo kubyara (hagati y’imyaka 15-49), abinjiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro bangana na 56% mu gihe abagabo bashoboye kwifungisha bitabiriye gahunda yo gufungisha urubyaro ari batatu gusa (3).

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima mu karere ka Kirehe, Karambizi Francois, atangaza ko serivisi zose zijyanye no kwigisha no gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro zagiye zizamuka ku bagore, kuko mu 2006 abagore bageze igihe cyo gusama baboneje urubyaro bari 2%, na ho mu 2016 bageze kuri 56%, ariko abagabo ubwitabire busa nk’aho ari ntabwo kuko ari batatu gusa.

Agira ati “hari impamvu nyinshi zituma ubwitabire bwo kwifungisha ku bagabo buba hasi cyane, icyambere ni imyumvire aho bumva ko umugore ariwe uboneza urubyaro gusa, abandi bakavuga ko baramutse bifungishije nyuma abo babyaye bagapfa babigenza bate. Icyo dukora ni ukwigisha.”

Niyonzima Jean Claude, atuye mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera, akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (Umumotari). Arubatse, afite umugore n’abana babiri umukuru afite imyaka itanu na ho umuto akagira . Abiganiriyeho n’umugore binjiye muri gahunda yo kuringaniza urubyaro, ariko umugabo avuga ko atakwifungisha.

Agira ati “Iyo umugabo yifungishije biba bibaye burundu; ibyo rero sinabikora ahubwo nahisemo kumvikana n’umugore akaba ariwe uhagarika igihe gito, tuzongere tubyare nitubishaka ariko njye nifungishije byaba birangiye. Ubwo se n’ubwo ntabyifuza abana banjye bapfuye?”

Mukamuganga Yvonne, atuye mu mudugudu wa Kindonyi, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Mayange, arubatse afite umugabo n’abana babiri, umukuru afite imyaka irindwi na ho umuto akagira umwaka n’igice. Avuga ko yitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro akimara kubyara umwana we w’imfura ariko abanje kubyumvikanaho n’uwo bashakanye.

Agira ati “twabanje kubiganiraho ariko ansaba ko arinjye wakwinjira muri iyo gahunda kandi azabimfashamo. We ntiyemeye kwifungisha n’ubwo kwa muganga babidusobanuriye.”

Avuga ko kuboneza urubyaro ari byiza cyane cyane bijyanye n’ubushobozi bw’umuntu, Imana imufashije we yagumana abo babiri gusa kuko kubyara abana umuntu adashoboye bivuna.

Uko byifashe mu mavuriro

Ku kigo nderabuzima cya Mayange, mu karere ka Bugesera, abagore nibo bitabira gahunda yo kuringaniza imbyaro abagabo nta n’umwe urinjira muri gahunda yo kwifungisha.

Mukashema Jeanne, umuforomo ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu kigo nderabuzima cya Mayange, atangaza ko iyo gahunda yitabirwa n’abagore gusa ariko hari abagabo batwaza bagaherekeza abagore babo nyamara ntawe urafata icyemezo cyo kwifungisha.

Agira ati “Ubwitabire ni bwiza ariko ntiturageza 100%, kuko twifuza ko buri rugo rwo mu murenge wa Mayange rwaboneza urubyaro. Abo bahagarika urubyaro mu gihe runaka, ntawe urifungisha. Abagabo nubwo babiganiraho n’abagore babo, hakanagira abaherekeza abagore babo muri iyi gahunda, nta mugabo n’umwe uratinyuka kwifungisha. Uburyo bwitabirwa n’urushinge kubera imirimo myinshi bagira…”

N’ubwo kuboneza urubyaro mu karere ka Bugesera bigeze kuri 56%, mu kigo nderabuzima cya Mayange mu murenge wa Mayange, kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2016 bari bageze kuri 63,25%.

Gahunda ya Guverinoma 2010-2017, ni uko nibura kuboneza urubyaro byaba bigeze kuri 90% ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bakoresha uburyo bwa kijyambere, gahunda yo kuboneza urubyaro ikaba ireba n’abagabo.

Uko kuboneza urubyaro bihagaze mu kigo nderabuzima cya Mayange Mutarama kugeza Ukwakira 2016 (intego yari abaturage 7978):

Ukwezi Abari muri gahunda yo kuringaniza urubyaro Ijanisha
Mutarama 4792 59
Gashyantare 4923 61.7
Werurwe 4923 62.6
Mata 4923 63
Gicurasi 4923 62.9
Kamena 4923 62.9
Nyakanga 4923 63.2
Kanama 4923 63.2
Nzeri 4923 63.2
Ukwakira 4923 63.25

 Rene Anthere Rwanyange

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities