Rene Anthere
Akarere ka Gasabo, niko kasoreje utundi mu gutanga abakandida bazatoranywamo abazashyirwa ku rutonde rw’Abadepite ruzatangwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho y’abaturage (PSD) mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2018.
Abarwanashyaka ba PSD bagaragaza ko hari ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Mujawayezu Christine, ni umuyoboke wa PSD, ukomoka mu murenge wa Rusororo. Aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yatubwiye ko yifuza ko mu gutegura manifesito y’ishyaka ryabo hari ibyo badakwiye kuzirengagiza.
Agira ati “nk’abarwanashyaka ba PSD hari byinshi byagarukwaho birimo gutura heza, umunyarwanda akubaka uko bikwiye ariko byaba byiza kurushaho hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe. Ikindi ni uko abana bose bakwiye guhabwa amahirwe angana mu myigire bose bagafatirwa ku manota amwe. Agahimbazamusyi ka mwarimu kaveho cyangwa se niba kagumyeho gashyirwe ku giciro kimwe hose. Ku birebana n’ubutaka, uwabuguze akwiye guhabwa ibyangombwa nta mananiza igihe yasinyiwe n’inzego z’ibanze na Noteri.”
Avuga kandi ko igihe umuntu yatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kandi yayatangiye umuryango wose akwiye kujya atangira kwivuza nibura hatarenze icyumweru. Anasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane mu mudugudu bakwiye kugenerwa agahimbazamusyi, kuko bakora cyane nyamara ari ubwitange.
Karekezi Jean Baptiste, Uhagarariye PSD mu murenge wa Jari, na we agaruka ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza, avuga ko n’ubwo ari ubwisungane mu kwivuza, umuntu warwaye igihe umuryango utararangiza kwishyura adakwiye kurembere mu rugo akwiye kujya avuzwa. Anavuga ko umuntu ugeze ku myaka y’ubukure kandi afite akazi kamutunze akwiye kujya akurwa ku ifishi y’ababyeyi akitangira Mituweli ku giti cye.
Ikindi agarukaho ni umwenda w’ishuri (Impuzankano) yifuza ko yaba imwe ku banyeshuri bose kandi igashyirwa ku giciro kimwe, kuko ubu byabaye nk’ubucuruzi aho abayobozi b’amashuri bishyiriraho ibiciro by’umwambaro w’ishuri uko bishakiye bikagera n’aho bigora bamwe mu babyeyi.
Muhakwa Valens, Umuyobozi wa PSD mu ntara y’Amajyaruguru ariko akaba yari ahagarariye Komite Nyobozi y’ishyaka rye ku rwego rw’igihugu, aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko bafashe umwanya wo kwiga uruhare rw’umuturage mu matora, banaganira ku ruhare rw’abadepite mu buzima rusange bw’igihugu no mu miyoborere myiza.
Kuba batangiye urugendo kare kandi amatora ateganyijwe muri Nzeri, agira ati “Dutangiye kare kugira ngo abayoboke bacu n’abanyarwanda bose muri rusange batangire bamenye gahunda z’ishyaka ryacu, kugira igihe nikigera bazabe barumvise neza imigabo n’imigambi yacu, bazahitemo kudutora badusobanukiwe.”
Muhakwa avuga ko mu gutanga abakandida bafunguye amarembo ku babyifuza bose kugira ngo hatazagira ucikanwa ariko kandi Komisiyo ishinzwe amatora akaba ariyo izategura urutonde nyarwo hanyuma Komite Nyobozi na Biro Politiki by’ishyaka bikayemeza, ari na yo izashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora.
Ku bibazo birebana n’icyo abarwanashyaka ba PSD bifuza ku bizashyirwa muri manifesito y’ishyaka izagaragazwa mu matora y’abadepite, Muhakwa agira ati “Ibibazo abaturage bagaragaza ni bimwe mu byo tuzifashisha mu gutegura manifesito y’ishyaka ryacu, kugira ngo ibyo bibazo bafite tubishakire ibisubizo nk’ishyaka, kandi ndabizeza ko bizabonerwa ibisubizo dufatanyije n’izindi nzego.”
Abayoboke ba PSD bakanguriwe kuzitabira gahunda zose zirebana n’amatora kandi bakazitabira amatora nyirizina ari benshi.
Gutanga abakandida bazatoranywamo abazashyirwa ku rutonde PSD izohererza muri Komisiyo y’amatora, ku rwego rw’iri shyaka, byakozwe hose mu gihugu, akarere ka Gasabo akaba ariko kaherukiye utundi. Umukandida yashoboraga kwitanga ku giti cye cyangwa se agatangwa n’abarwanashyaka.

Abayoboke ba PSD mu karere ka Gasabo basobanurirwa ibijyanye n’amatora y’abadepite ategerejwe muri Nzeri 2018 (Ifoto/Panorama)

Abayoboke ba PSD mu karere ka Gasabo basobanurirwa ibijyanye n’amatora y’abadepite ategerejwe muri Nzeri 2018 (Ifoto/Panorama)

Muhakwa Valens, Umuyobozi wa PSD mu ntara y’Amajyaruguru ni we wayoboye ibiganiro mu karere ka Gasabo (Ifoto/Panorama)

Mujawayezu Christine ugararaiye PSD mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo (Ifoto/Panorama)

Karekezi Jean Baptiste uyobora PSD mu murenge wa Jari, Akarere ka Gasabo yanatorewe kuyobora Komite ya Disipuline (Ifoto/Panorama)
