Inama y’Ubutegetsi y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere bita Africa School of Governance riherutse gutangira imirimo yashyizeho Francis Gatare nka Perezida waryo.
Mu nshingano nyinshi yagize, Francis Gatare yabaye n’Umujyanama wihariye wa Perezida, inshingano nshya akaza kuzitangira kuri uyu wa 01, Ugushyingo, 2025.
Mu gusobanura icyabateye gushyiraho Gatare ngo ayobore iri shuri, abagize iriya nama batangaje ko rikeneye umuyobozi uzi neza icyerekezo cy’abarishinze, kandi urimenyereye kugira ngo rigere ku ntego zaryo.
Gatare yashimiye abamugiriye ikizere bakamuha izo nshingano.
Ati: “Nishimiye cyane ko mpawe izi nshingano nshya muri ASG. Nk’uwabaye mu Nama y’Ubutegetsi ya ASG kandi nyobowe n’icyerekezo cy’abarishinze kandi duhuje intego yo kurema igisekuru cy’abayobozi ba Afurika bafite indangagaciro y’ubunyangamugayo, guharanira gukora neza no gukorera abaturage.”
Gatare uri mu bayoboye itsinda rya tekinike ryashyizeho ibyahereweho hashingwa iri shuri kandi inama y’Ubutegetsi ivuga ko ubunararibonye afite bumwemerera kuzageza iri shuri ku rwego rwiza.
Mu Ukuboza, 2024, nibwo Gatare yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Mbere yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB akaba yarakoze no mu zindi nzego nkuru z’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Gutangiza amasomo muri Ishyuri Nyafurika ry’Imiyoborere byabaye ku wa 25, Nzeri, 2025, uwo muhango ukaba waritabiriwe n’abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14 by’Afurika.
Abanyeshuri bari bahari bakomoka mu Rwanda, Uburundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y’Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda na Zimbabwe.
Gushinga iri shuri byatangiriye ku nama za Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Mu bandi bagize Inama y’Ubutegetsi harimo Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika y’Amajyambere (BAD).













































































































































































