Raoul Nshungu
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yavuze ko Perezida Kagame adakeneye abamuvuga neza kuko ibikorwa bye bivuga ubwabyo ndetse ko kumurwanya ari ikosa ribi.
Ibi byazamuwe n’ubutumwa Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse kuri X buherekejwe n’ifoto ya Perezida Kagame agira ati “Natanga igitekerezo ko ari igikorwa kibi cyane kurwanya data wacu, Afande Paul, ukomoka muri Uganda. Ni bibi cyane!”
Umwe mu basubije witwa Sheilla Kamuzinzi kuri X agira ati “Hagati aho imitoma iravuza ubuhuha. Ngo kandi uyu na we akumva yayobora igihugu. Africa turacyafite urugendo rurerure.”
Gen Muhoozi nawe adatinze yahise amubwira ko Afande Paul(Nk’uko asanzwe amwita) adakeneye imimota kuko afite ibikorwa ndetse anamugaragariza ko yabaswe n’urwango ariyo mpamvu ari mu buhumyi.
Agira ati “Yego imitoma kuko mwebwe mwabaswe n’urwango rwatumariye abantu. Niba koko ari wowe uri kuri iyi foto, amagambo yawe n’isura yawe ntibihura. Niba atari wowe, va mu buhumyi no kwiyoberanya.”
Yakomeje amubwira ati “Afande Paul ntakeneye imitoma-agira ibikorwa. Gushaka kumuzimya ni ukwishora mu muriro, kumurwanya ni ukuturwanya.”
Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni agaragaza cyane ko Perezida Kagame ari intwali ikomeye ndetse akongera ko uwanga Kagame ubwo abari umwanzi we.














































































































































































