Biro Politiki y’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda), yamaze kwemeza Habineza Frank, ko ariwe uzarihagararira mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama 2017.
Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016 ahagana saa kumi n’igice, muri Hoteli Le Printemps ku Kimironko, abagize biro Politiki ya DGPR bemeje ko Umuyobozi waryo Habineza Frank, azabahagararira mu guhatanira kwicara mu ntebe yo muri Village Urugwiro.
Habineza yashimiye abarwanashyaka bamugiriye icyizere na we ababwira ko urugamba rwo guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika rutangiye, igisigaye ari ukwemezwa na Kongere y’ishyaka izaterana mu mezi ya mbere y’umwaka utaha wa 2017.
Habineza asaba abayoboke ba DGPR gufatanya gushaka abazabajya inyuma mu matora kuko urugamba atarwifasha wenyine, rureba ishyaka ryose n’abazaryoherwa na gahunda yaryo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Habineza yagaragaje zimwe mu ngamba zizamufasha kwiyamamaza harimo gushimangira Demokarasi mu Rwanda hashingiwe ku kwishyira no kwizana, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, gufungura urubuga rwa politiki no gufasha itangazamakuru kwiyubaka mu bushobozi hashyirwaho ikigega cyo kurifasha.
Atangaza ko kandi azaharanira kurwanya ubukene bashyiraho gahunda zo guhangana n’inzara ku buryo nta muturage uzasonza kuko umutekano wo mu gifu na wo ugomba kubakwa nk’umutekano abaturage basanganywe.
Ku bijyanye no kurengera ibidukikije, Habineza atangaza ko bafite gahunda yo guhangana n’imyuzure ndetse n’inkangu kandi bazabyaza umusaruro inzuzi n’ibiyaga biri mu Rwanda, abaturage bakarushaho kubona amazi meza kandi akagera kuri bose.
Atangaza ko gahunda ye izashyirwa ahagaragara muri manifesite y’ishyaka irimo gutegurwa ikazemezwa na Kongere ubwo na we azaba yemezwa burundu.
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda rivuga ko rimaze gushinga imizi mu turere 18 muri 30 tugize igihugu, kuko bahafite komite, ariko amatora azajya kugera barageze mu gihugu hose kugeza ku rwego rw’akagari.
Habineza Frank ni we wa mbere mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda wigaragaje mu rugendo rwo guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.
