Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ateganya kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana nk’uko byemejwe n’ibiro by’Umukuru w’iki gihugu.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Botswana agaragaza ko uru ruzinduko ruzaba tariki ya 6 na 7 Gicurasi 2026, aho Perezida Kagame azaba yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Botswana, Duma Gideon Boko. Ni urugendo rufite intego yo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mbere y’uru ruzinduko, hazabanza kuba inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Botswana ishinzwe ubufatanye (JPCC), izaterana ku tariki ya 4 na 5 Gicurasi 2026. Iyi nama igamije gusuzuma aho ibihugu byombi bigeze bishyira mu bikorwa byemeranyijeho no gushaka indi mirongo mishya y’ubufatanye.
Ibiro bya Perezida wa Botswana byasobanuye ko uru ruzinduko rufite akamaro kanini mu kuzamura umubano hagati y’impande zombi.
Byagize biti: “Rugaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati ya Botswana n’u Rwanda, cyane cyane mu guteza imbere ubufatanye mu bukungu bufite inyungu zigaragara, bushingiye ku byagezweho kuva mu ruzinduko rwo muri 2019, harimo n’amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihoraho ihuriweho (JPCC) nk’urwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”
Mu gihe Perezida Kagame azaba ari muri Botswana, hateganyijwe ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi bizibanda ku nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuvuzi bw’amatungo, ubwikorezi ndetse n’inganda zitunganya amabuye ya diyama.
Biteganyijwe kandi ko azasura Ikigo cy’ubucuruzi bwa diyama cya Botswana (DTCB), kimwe mu bigo bikomeye muri iki gihugu.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubufatanye, impande zombi ziteganya gusinyana amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, ubufatanye hagati y’Urwego rwa Botswana rushinzwe guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi (BITC) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), ndetse n’amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije korohereza abashoramari.
Nanone kandi hazanaba inama ihuza abikorera n’abayobozi ku bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, izaba ku wa 5 Gicurasi 2026, igamije kugaragaza amahirwe mashya no gukomeza guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azaba aherekejwe n’intumwa zirimo abaminisitiri, abayobozi batandukanye muri Guverinoma n’abashoramari, bagamije kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yaherukaga kugirira uruzinduko muri Botswana mu mwaka wa 2019, ubwo yakirwaga na Perezida wari uri ku butegetsi icyo gihe, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, mu murwa mukuru Gaborone.
U Rwanda na Botswana bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho muri 2022 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu n’ishoramari, agamije kurushaho guteza imbere inyungu z’impande zombi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe muri Botswana muruzinduko rw’akazi



















































































































































































