Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kamena 2017, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku burwayi bwo mu mutwe usanzwe uba tariki ya 07 Mata.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiravuga ko uretse ingaruka za Jenoside zatije umurindi ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda, muri iyi minsi indwara nka SIDA, Diyabete na Kanseri n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biri mu bikomeje kuzamura umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2009 bwagaragaje ko 1/3 cy’Abanyarwanda bageze mu myaka y’ubukure bahuye n’ikibazo cy’ihungabana kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Yvonne Kayiteshonga ushinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko muri iyi minsi hari ibindi bibazo bikomeje gutuma Abanyarwanda baheranwa n’agahinda gakabije (Depression).
Avuga ko 1/2 cy’abantu bahura n’ihungabana baheranwa n’aka gahinda gakabije. Ati “Impamvu ni nyinshi zituma umuntu aheranwa n’agahinda, harimo ukuntu umuntu ateye, ibibazo by’Isi, imibereho, imibanire y’umuntu n’abo babana ndetse n’uburyo yakuze.”
Avuga ko impamvu zitera agahinda gakabije zidatandukanye cyane n’izitera uburwayi bwo mu mutwe.
Ngo ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri mu bihangayikishije, Dr Kayitashonga avuga ko 1/2 cy’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 14 na 35 bigeze gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe gito, naho abo byagize imbata bakaba 10%.
Agaruka ku bibazo by’ingutu bitiza umurindi ‘Depression’. Ati “Hari Jenoside yakorewe Abatutsi, gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi indwara umuntu abana na zo igihe kirekire nka SIDA, Kanseri, Diyabete, umuvuduko w’amaraso na byo byatuma umuntu arwara depression.”
Jean Bosco Gasherebuka ukora mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) avuga ko imibare y’abafite ikibazo cy’agahinda gakabije (depression) ku Isi iri hejuru kuko ari hafi miliyoni 322. Ngo muri Afurika ni miliyoni 30.
Ati “Ibi biterwa n’ibibazo abantu basanzwe bafite mu buzima busanzwe, hari igihe umuntu ahura n’ikibazo akabura umuntu wakimufasha kukivamo.”
Avuga ko iyo umuntu amaranye igihe kinini ibibazo bimuviramo gufatwa nk’umurwayi wo mu mutwe. Ati “Ugasanga ni cya gihe abantu bavuga ngo umuntu yasaze, kandi gusara nta kindi ni uko aba yabuze umuntu wamwitaho bigatuma ajya mu muhanda.”
Gasherebuka avuga ko 90% by’abantu biyahura ku Isi buri mwaka, abagera mu bihumbi 800 biyambura ubuzima kubera agahinda gakabije kaba kabaheranye.
Minisiteri y’Ubuzima ikangurira abantu kwihutira kuvuza umuntu wagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe nko kuba umuntu yamara ibyumweru yigunze kandi agaragaza imyitwarire idasanzwe.
Mutesi Scovia
