Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021. Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rukuru, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rutesheje agaciro inzitizi zatanzwe na Rusesabagina n’Umwunganizi we. Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kandi rugiye gukomeza. Rusesabagina n’abunganizi be bahise bajurira iki cyemezo.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruherereye mu Karere ka Nyanza, ariko ubu rukaba ruburanishiriza i Kigali urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman ndetse n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho, rwanzuye ko rufite urubanza rwo kuburanisha uru rubanza, rutesha agaciro inzitizi yari yatanzwe na Rusesabagina.

Urukiko rwanzuye ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina Paul n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana nta shingiro zifite. Rwanzuye ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Rwategetse ko iburanisha rikomeza.
Rusesabagina Paul aho urubanza rugeze ubu yunganiwe n’abanyamategeko babiri ari bo Me Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Felix.
Rwanyange Rene Anthere

Kurikira urubanza hano













































































































































































