Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kagame Yakurikiye Umukino W’Abakinnyi beza Muri NBA

Perezida Kagame yaraye yitabiriye umukino wahuje Amakipe abiri y’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star Game) wabereye i Los Angeles, California.

Muri uyu mukino abakinnyi b’intoranywa bakomoka muri Amerika bigabanyamo amakipe abiri (Team Strips & Team Stars), maze zigahura na Team World iba irimo abakinnyi bakomoka ku yindi migabane bitwaye neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bakina imikino ine, kuri iyi nshuro mu mukino wa Mbere wahuje Team World watsinzwe na Team Stars ku manota 37-35.

Hakurikiyeho umukino wahuje Team Strips yatsinze Team Stars amanota 42-40, yongera kandi no gutsinda Team World amanota 48-45.

Umukino wa nyuma wahuje Team Stars yatsinze Team Strips amanota 47-21, ihita yegukana Igikombe cya NBA All Star Game.

Kagame wari aho, yishimiye uko yawubonye kandi aganira n’abayobozi b’iyi shampiyona ya mbere ikomeye muri Shampiyona zose za Basketball ku isi.

Yahuye n’abayobozi mu rwego rwa siporo n’ishoramari barimo Steve Ballmer, washinze Ikipe ya Los Angeles Clippers isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities