Umukandida w’ishyaka Riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza ubwo yageraga mu karere ka Karongi, murenge wa Kabano, yasanze ikibuga cyera usibye abakunzi be bo asanzwe akura i Kigali abandi bari abanyeshuri bazaga kubera imbyino bumvaga bacuranga.
Yagerageje kujya muri centre ahabera isoko ahitwa ku i Rambura ariko ntibyatumye abaturage baza kumwakira kuko wabonaga basa n’abatamuzi kandi yakiriwe n’ubuyobozi bwite bwa Leta buhagariwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kabano.
Ibi bitandukanye n’uko yakiriwe mu karere ka Rulindo aho wabonaga hari abaturage bake baje kumva imigabo n’imigambi ye; ariko kuba nta baturage bari baje ntibyabujije Habineza kugeza imigabo n’imigambi ye kuri bake baje, aho atagiye kure y’ibyo yavuze kuva yatangira kwiyamamaza aho yasubiye ku kibazo cyo guhuza ubutaka.
Umukandida Habineza yagize ati “Karongi mufite ibibazo birimo icyo kurandurirwa imyaka; icyo kibazo nzakirangiza ku buryo muzahinga ibyo mushaka bibatunga, murya ibyo mukunze mukajyana ibisagutse ku isoko.”
Yagarutse kandi ku kibazo cy’uko natorwa azakuraho umusoro w’ubutaka, agafasha urubyiruko kwiteza imbere boroherezwa imisoro ku mishinga batangije, azongerara abakozi ba leta umushahara, akibanda cyane cyane ku bashinzwe umutekano barimo ingabo na polisi, akonegerera umushahara abarimu, abaganga n’abandi.
Agira ati “umusoro nzawugabanyaho 20% ku misoro itangwa yose abacuruzi basora”.
Umukandida w’Ishyaka Riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yakomereje mu karere ka Muhanga riko ho yakiriwe n’abaturage benshi ugeranyije naho yahereye mu turere dutandukanye amaze kwiyamarizamo, baje kumva imigabo n’imigambi ye. Muri ako karere yakiriwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarusange.
Aho i Nyarusange, Habineza ntiyagiye kure y’ibyo yavugiye i Karongi n’ahandi yiyamamarije.
Dr Frank Habineza azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Nyanza na Gisagara.
Mutesi Scovia

Muhanga: Abaturage baje ari benshi kumva imigabo n’imigambi ya Habineza Frank, Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Photo/Scovia)
