Raoul Nshungu
Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bifasha urubyiruko kurushaho kugira ubuzima bwiza, ariko kandi bakanazirikana ko kunywa ibiyobyabwenga byica ubuzima ndetse n’ejo hazaza habo.
Ni igikorwa cyiswe “Iwacu Recovery Marathon” cyabereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa, giteguwe n’umuryango IWACU RECOVERY CENTER ku bufatanye n’Ambasade ya Pakistan mu Rwanda, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge binyuze mu gukora Siporo.
Muri iki gikorwa cyabaye muri uku kwezi kwa Kamena, urubyiruko ruvuye hirya no hino mu murenge wa Gahanga, aho rwakoze irushanwa ryo kwiruka basiganwa ahantu hareshya na Kirometero eshanu (5Km), ni ukuvuga metero ibihumbi bitanu (5,000m.
Iri rushanwa ryari rifite Insanganyamatsiko igira iti “Iwacu we run together to end drug abuse”, abatsinze mu byiciro byombi birimo by’Abigitsinagabo n’Igitsinagore bahembwe imidari ndetse n’amafaranga.
Uwabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagabo, Nizeyimana Theophile w’imyaka 32 y’amavuko, wo murenge wa Gahanga, Akagari ka Mulinja, agaruka ku kamaro ka siporo aho avuga ko ifasha kutabonera umwanya ibirangaza urubyiruko kandi bidafite akamaro aho byangiza ubuzima bwabo, birimo ibiyobyabwenge bitandukanye.
Agira ati “Niba biri mu rubyiruko, Ejo heza h’u Rwanda ntihariho, kuko dukeneye abantu bazima bafite umurongo mwiza bashobora kwiga no gufata gahunda nziza yo kugera ku iterambere ry’igihugu. Siporo rero ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza. Ikindi kandi iyo twahuye duhabwa inyigisho zituma tutajya mu biturangaza birimo ubusinzi cyangwa iryo tabi.”
Uwabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abakobwa bari hejuru y’imyaka 20, avuga ko kuri we Siporo ari ingirakamaro. Abwira urubyiruko gufata umwanya bata mu biyobyabwenge kuwukoresha bakora siporo kuko ari Ubuzima bwiza.
Agira ati “Ndishimye kuko mbashije kuba uwa mbere muri iri rushanwa, ni yo mpamvu mbwurira Urubyiruko ko dukwiye gufata umwanya twataga muri ibyo biyobyabwenge tukaza gukora siporo, kuko ni nziza ku buzima.”
Dr. Gamariel Mbonimana, umwarimu muri Kaminuza akaba yaranashinze itsinda “Sober Club” rirwanya ibyobyabwenge mu bantu, avuga ko iyi gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko rugakora siporo ariko hagatangwa ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge ari ikintu cyiza cyane.
Agira ati “Ni ikintu cyiza cyane ni uburyo bumwe bukoreshwa ahantu hatandukanye, iyo ubahurije hamwe bagahabwa ubutumwa bwo kureka no kwirinda ibiyobyabwenge ariko kandi n’umubiri uba ukeneye kwisuganya ukarekura ibyo binure.”
Dr Mbonimana nk’umwe mu bigeze kugirwaho ingaruka n’inzoga zikabije akaba amaze igihe kinini aziretse burundu, ahamya ko nta kabuza kureka ibiyobyabwenge bishoboka kuri buri muntu.
Dr. Jean Claude Murekeyimana uyobora Iwacu Recovery Center, avuga ko nk’uko byagaragaye ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye ku isi ndetse no mu Rwanda bateguye iki gikorwa bashaka gutanga umusanzu.
Agira ati “Twagira ngo natwe dutange umusanzu wacu dukore ubukangurambaga ariko binyuze muri siporo ihuza urubyriuko n’abantu bakuru barimo no gukora siporo… kandi twifuza ko iyi gahunda yagera mu gihugu hose.”
Taliki ya 26 Kamena buri mwaka ni bwo u Rwanda rwifatanya n’isi yose ku munsi wahariwe ku rwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.














































































































































































