Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kimihurura: Ababyeyi bo mu Rugando basangije abana Noheli n’Ubunani

Nk’uko bamaze kubigira umuco, mu mpera z’umwaka ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’abagore, ababyeyi bo mu kagari ka Rugando bahura n’abana bato mu rwego rwo kubaha impanuro no kubasangiza ibyishimo bya Noheli ndetse n’umwaka mushya.

Ku mugoroba ubanziriza umunsi mukuru wa Noheli, ku wa 24 Ukuboza 2019, abana bose bo mu kagari ka Rugando bahurijwe hamwe, ababyeyi babaha impanuro binyuze mu biganiro basangiye birimo uburere bushingiye ku muco, kwirinda inda zitateganyijwe, kugira isuku, gukundisha abana umuco w’amahoro no kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango.

Ngabonziza Kelicie, umwana uhagarariye abandi mu murenge wa Kimihurura, yashimiye ababyeyi bibuka kubahuza bagasangira umunsi mukuru asaba abana bagenzi kugira umuco w’urukundo n’isuku kandi bagakunda kwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nyirabahire Languide, yashimiye abaturage bo mu kagari ka Rugando, umuco bafite wo guhuza abana bakabasangiza ibyishimo by’iminsi mikuru, ko ari umuco mwiza ukwiye gushyigikirwa.

Asaba abana gukunda ishuri kandi bakiga bashyizeho umwete, abasaba kurangwa n’isuku n’urukundo, bakirinda kujya mu ngeso mbi.

Igikorwa cyo guha abana iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kibanziriza ibindi bikorwa abatuye Akagari ka Rugando bakora buri mwaka binyuze mu byiciro binyuranye, bishimira ibyo bamaze kugeraho bose babigizemo uruhare.

Panorama

Abana bahawe n’ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities