Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ruzafunga by’agateganyo inyubako rukoreramo, mu rwego rwo gutangira imirimo yo kuyivugurura, guhera ku itariki ya 5 Gicurasi 2026.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, rigaragaza ko ibikorwa bya RDB n’ibindi bigo bisanzwe bikorera muri iyo nyubako bizakomereza mu bindi biro by’agateganyo.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, ahazimurirwa ibyo biro ndetse n’uko serivisi zizakomeza gutangwa bizamenyekanishwa mu minsi iri imbere.
Mu gihe ayo makuru atarashyirwa ahagaragara, RDB yatangaje ko serivisi zihuriweho zizwi nka One Stop Center zizaba zigiye gutangirwa mu nyubako ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura ku muhanda KG 1 mu Mujyi wa Kigali.
Ku rundi ruhande, izindi serivisi zitangwa n’uru rwego zizakomeza kugerwaho hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho abakozi bashinzwe gutanga serivisi bazakomeza gukora mu buryo busanzwe hagamijwe gukomeza gufasha abaturage nta nkomyi.
Inyubako ya RDB iri kuvugururwa iherereye ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, ikaba yaruzuye muri 2022, itangira gukorerwamo mu mpera z’Ukwakira 2023, nyuma y’uko uru rwego rwimuriye ibikorwa byarwo muri iyo nyubako tariki ya 31 Ukwakira 2023.
Iyi nyubako ifite amagorofa 12, yubatswe mu buryo bugezweho kandi ifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa byinshi by’inzego zitandukanye.
Uretse RDB, iyi nyubako inakoreramo ibindi bigo bya Leta birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), Ikigo gishinzwe Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), bigaragaza uruhare rwayo nk’ihuriro ry’inzego z’ingenzi mu iterambere ry’igihugu.





















































































































































































