Binyuze muri gahunda y’isanamitima n’ubujyanama ku ihungabana, Abagenerwabikorwa b’Umuryango AVEGA mu karere ka Ngoma barishimira gahunda yo kwibumbura mu matsinda yo kwiteza imbere yabahinduriye ubuzima.
Ibi byagezweho binyunze mu mushinga Horana Ubuzima Bwiza (HUB) bazaniwe n’Umuryango AVEGA AGAHOZO wo kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya muri gahunda yo kwigira, babasha guhanga no gukora imishinga mito ibyara inyungu.
Uyu mushinga Horana Ubuzima Bwiza watewe inkunga na Never Again Rwanda, mu bikorwa byo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, muri gahunda y’isanamitima n’ubudaheranwa. Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bakaba baratangiye guhabwa amahugurwa kuri gahunda yo kwihangira imishinga ibyara inyungu, kandi bakazanabona serivisi z’ubujyanama ku isanamitima.
Bishimira gahunda nziza y’uyu mushinga ko uzabafasha kwivana mu bwigunge, bagashobora kwibumbura mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, kubona serivise ku isanamitima, ubujyanama ndetse n’ubuvugizi kuri gahunda y’imibereho myiza.

Umukozi wa AVEGA Ntirandekura Emmanuel, muri gahunda y’imibereho myiza n’terambere, avuga ko uyu mushinga uzafasha abanyamuryango kwikura mu bukene, babasha kwizigamira; aho bibafasha kuba bazigamira intego, kuba babasha gukora imishinga mito ibyara inyungu ndetse no kuba babasha kubona serivisi z’umujyanama ku isanamitima kuko hari abakozi n’abakorerabushake babitaho.
Agira ati “Dushima imikoranire myiza n’inzego z’ibanze, kandi ubu bufatanye buzatuma uyu mushinga uzateza imbere abagenenerwabikorwa bawo, bahindure imibereho kandi biteze imbere.”
Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga Horana Ubuzima Bwiza, Mukandutiye Patricie muri AVEGA AGAHOZO na we agaruka ku kamaro k’uyu mushinga, aho uzafasha abanyamuryango kwivana mu bwigunge, kwiteza imbere, kumenya uko wakumira cyangwa ugakemura amakimbirane mu miryango, aho batuye kandi ko bazabasha kwuzamura intego; bityo bakaba babasha gukora imishinga ibyara inyungu, kandi banabona serivise ku isanamitima n’umujyanama ku ihungabana. Ati “nta buzima bwo mutwe nta terambere ryabaho.”
Uyu mushinga watangangiriye mu turere twa Ngoma, Nyagatare na Rwamagana, ukaba uzakomeza no mu tundi turere tw’igihugu.
Muri Ngoma by’umwihariko ukorerea mu mirenge ya Rukumberi, Mugesera na Zaza; ahamaze gukorwa amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya agera kuri 29 agizwe n’abanyamuryango 580. Mu gihe cy’ukwezi kumwe aya matsinda ashinzwe bamaze kwizigamira amafaranga agera kuri miliyini (1,000,000Frw)
Panorama









































































































































































