Ubwo hatangizwaga gahunda y’Uterere tw’Umujyi wa Kigali yo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, abitabiriye ibyo birori mu karere ka Nyarugenge basabwa kutazarerana Perezida Kagame, bakazamutora 100%.
Ibi byagarutsweho ku wa 15 Nyakanga 2017, ubwo ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu karere ka Nyarugenge, Banamwana Bernard, mu kugaragaza ibimeze kugerwaho n’ibiteganywa muri manda y’imyaka irindwi.
Banamwana atangaza ko hari byinshi byagezweho kandi biteguye gukora kurushaho mu guteza imbere abaturage. Mu bikorwaremezo, hubatswe imihanda ya kaburimbo ingana na kilometero 23, mu myaka irindwi iri imbere hazubakwa kilometero 14. Hubatswe imihanda y’amabuye, ruhura eshanu n’ibiraro, hetagnyijwe kubaka imihanda y’amabuye ireshya na kilometero 14, kubaka ibiraro 4 na ruhurura eshanu.
Ku bijyanye n’imiturire, barateganya kubaka amacumbi 10,000 arimo amazu aciriritse mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Gashari, biteganyijwe ko azashyirwamo abatuye mu kajagari no mu manegeka.
Amashanyarazi ageze kuri 80%, mu myaka irindwi buri muturage wese wo mu karere ka Nyarugenge akazaba yaragezweho n’umuriro w’amashanyarazi, ariko kandi bagakangurira abaturage gukoresha n’imirasire y’izuba, ku buryo hateganyijwe ingo 1000 zizagerwaho n’iyo gahunda. Ingo 4160 zikoresha Gaz, biteganyijwe ko mu myaka irindwi zizaba zigeze ku 40,000; na ho amazi meza yo yatanzwe kugeza kuri 82%, biteguye kugeza ku 100%.
Hazubakwa agakiriro, kongera ingufu muri gahunda y’Uruganda iwacu, kubaka igice cy’inganda ubu kigeze kuri 10% kikageza kuri 50%, kubaka amahuriro y’abaturage mu midugudu, kubaka ibitaro by’akarere i Nyamirambo, n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime, atangaza ko bahisemo gutangiza igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, kuri uwo munsi kugira ngo bamugaragarize ko bamwishimiye banamuri inyuma.
Yagize ati “Impamvu twahisemo kubitangiza none ku rwego rw’Akarere ni ukugira ngo tugaragarize umukandida wacu ko tumwishimiye kandi tunamuri inyuma kubera ibikorwa byose yatugejejeho muri iyi myaka irindwi.”
Mukandahinyuka Gaudiose ni umubyeyi utuye mu murenge wa Mageragere we yavuze ko batindijwe n’uko itariki y’amatora nyir’izina igera.
Yagize ati “Turishimye cyane kuba twatangiye kwamamaza umubyeyi wacu, gusa dutindijwe n’uko itariki y’amatora igera kugira ngo tumutore 100% ngo akomeze atuyobore neza anatugeza ku iterambere rirambye.”
Uwineza Marie Claire, uzwi ku izina rya Mutimawurugo, atuye mu mudugudu wa Akishinge, Akagari ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko hari byinshi yageze akesha imiyoborere myiza n’amahoro bituma na we atekana.
Agira ati “Agaciro Perezida Kagame yahaye umugore katumye nanjye nk’umugore nitinyuka mba umuhanzi. Nabashije kwitabira amarushanwa menshi kandi ngatsindira ibihembo. Perezida Kagame yadushoboje kwihesha agaciro.”
Akomeza avuga ko nk’abagore bagomba gukomeza gusigasira ibyagezweho, kuko bari mu nzego zifata ibyemezo, bityo biteguye gutora Perezida Kagame 100%. Agira ati “Ibyo agambiriye gukorera Abanyarwanda, nzagira uruhare mu kumufasha kubisohoza, mbishyizemo imbaraga ndetse no mu bihangano byanjye.”
Uyu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu karere ka Nyarugenge waranzwe n’ibyishimo byinshi byitabiriwe n’abahanzi n’abanyabugeni mu myitozo ngororamubiri batandukanye basusurukije abari bawitabiriye.
Bidahindutse Akarere ka Nyarugenge kiteguye kwakira Perezida Paul Kagame ubwo azaba aje kwiyamamaza ku wa 20 Nyakanga 2017.
Panorama

Abantu benshi bambaye neza bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame mu karere ka Nyarugenge (Photo/Panorama)

Banamwana Bernard (uwambaye ingofero), Komiseri imiyoborere myiza muri FPR mu karere ka Nyarugenge, akaba ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, muri ako karere ari kumwe na Mutsinzi Antoine, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge (Photo/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge biyemeje gutora umukandida wabo Perezida Paul Kagame 100% (photo/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyargenge bari baberewe (Photo/Panorama)

Bamwe mu rubyiruko bari bisize amabara y’Umuryango FPR Inkotanyi (Photo/Panorama)

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge.
