Rene Anthere
Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho y’abaturage (PSD) mu karere ka Nyarugenge, ku wa 25 Gashyantare 2018 abayoboke baryo bahuriye muri Kongere y’akarere. Wabaye umwaka wo gutora Komite Nyobozi y’iryo shyaka mu karere hanatorwa abatangiye urugendo mu guhatanira umwanya w’abadepite mu nteko Ishinga Amategeko.
Kuri uwo munsi abarwanashyaka ba PSD bahawe ikiganiro ku matora n’uruhare rw’intumwa ya rubanda (Umudepite) mu Nteko Ishinga Amategeko, basabwa ko ababishaka batanga kandidatire ku bazashyirwa ku rutonde rw’abakandida ku mwanya w’abadepite bazatangwa na PSD mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2018.
Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, watanze ikiganiro yagize ati “Bayoboke ba PSD cyane cyane abari butange kandidatire ko iyo bamaze gutorwa baticara mu nteko mu mwambaro wa PSD, ahubwo baba bahagarariye Abanyarwanda bose. Bagomba gufatanya n’abandi bose mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda bose.”
Akomeza agira ati “Utorewe umwanya ntaba agomba kujya hejuru y’abo ayobora, ahubwo uba ugomba guca bugufi, akabatega amatwi kandi akaguma gufatanya na bo mu buzima bwa buri munsi.”
Abatanzweho abakandida kuzashyirwa ku rutonde ruzatangwa na PSD bo mu karere ka Nyarugenge ni Uhagaze Charles, Uwera Kabanda Francoise na Mugabo Gilbert.
Banatoye kandi Komite Nyobozi nshya ya PSD mu karere ka Nyarugenge igizwe na Uhagaze Charles ari we Perezida, Uwera Kabanda Francoise aba Visi Perezida, Umunyamabanga ushinzwe inyandiko n’imari hatorwa Mugabo Gilbert, Umunyamabanga ushinzwe ubukungu umwanya wegukanwa na Munezero Noella na ho Umunyamabanga ushinzwe imibereho myiza hatorwa Nibagwire Leonie.
Uretse Komite Nyobozi hatowe n’abakemurampaka bagizwe na Nsengimana Emmanuel, Niyigena Samuel na Usabyinema Vaste.
Uhagaze Charles watorewe kuba Perezida wa PSD mu karere ka Nyarugenge ndetse akanatangwa mu bakandida bazatoranywamo abazashyirwa ku rutonde ruzatangwa na PSD mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018, yasabye abarwanashayaka ba PSD gukorera hamwe no kunga ubumwe.
Agira ati “Mwantanzeho umukandida ku rutonde ruzatangwa na PSD; ndabizeza kuba intumwa itumika, kudatenguha abantumye kandi nzafatanya n’abandi gushyiraho amategeko arengera Abanyarwanda kandi akanihutisha iterambere ryabo.
Uwera Kabanda Francoise watowe na bagenzi be kujya ku rutonde rw’abazatoranywamo abazajya ku rutonde rw’abakandida depite bazatangwa na PSD, atangaza ko yishimiye icyizere yagiriwe na bagenzi be kandi na we bimuteye ishema.
Agira ati “Iyo ugiriwe icyizere na we ntugomba gutenguha abakikugiriye. Nk’umugore tugomba guhatanira gukomeza kugira umwanya ugaragara mu nzego zifata ibyemezo kandi tukerekana ko dushoboye.”
PSD ni rimwe mu mashyaka akomeye mu gihugu akunze kugira imyanya itari mike mu nteko Ishinga Amategeko nyuma y’Umuryango FPR Inkotanyi, na ho PL ikaza ku mwanya wa gatatu.

Abatorewe kujya mu nzego za PSD mu karere ka Nyarugenge barahizwa n’Umunyamabanga Mukuru wa PSD Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome (Photo/Courtesy)
