Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Perezida Kagame yanenze abayobozi bategera abaturage

Perezida Paul Kagame atangiza umwiherero wa 15 w'abayobozi bakuru b'igihugu ku wa 26 Gashyantare 2018 i Gabiro (Ifoto/Igihe)

Panorama

Mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu ubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ku mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, mu ijambo rye riwutangiza, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze cyane abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze bategera abaturage kugeza aho bugarizwa n’imirire mibi ndetse n’umwanda.

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ibisobanuro by’impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakigaragara umwanda n’abana bagwingiye kimwe n’abataye amashuri. Yababwiye ko ari ibintu bimaze imyaka 15 biganirwaho ariko byaburiwe umuti, nyamara bahari.

Perezida wa Repubulika yavuze ko hari abayobozi bakuru b’igihugu barangwa no kudakorana, kujya impaka z’icyatuma ibibazo runaka bidakemuka kandi nta mpamvu yihariye yatuma ibyo bidakorwa. Yababajije impamvu nta mikoranire ibaranga, cyangwa se haba hari abakorana n’abo batishimira.

Yanavuze kandi ku kibazo cy’abayobozi bamara igihe kinini mu biro aho kugira ngo bajye mu baturage barebe ibibazo bihari, n’abandi bajyayo ariko umutima wabo ukaba usa n’uwasigaye mu biro.

Ati “Hari abajyayo ariko ngira ngo amaso yabo bayasiga mu biro ntibabone ibikwiye kuboneka ngo babikosore. Kujyayo mvuga si ukuba uri hariya ahubwo ugomba kuba uriyo no mu bitekerezo. Ugomba kuba uriyo ufite icyagutwayeyo, ufite icyo wumva, ushobora gukora icyiza ukagitandukanya n’ikibi; ntabwo ari ukujyayo gusa.”

Yakomeje agira ati “muzi ikibazo turwana na cyo cy’imirire mibi y’abana bacu bato, imyaka itatu ya mbere iyo bayitakaje … hari ibitagaruka. Iyo wabitakaje icyo gihe n’iyo wagira gute hari ibitagaruka. Ibyo tubivuze igihe kinini. Kuki mu mirire twajya mu ba nyuma? Ni ukubera iki?”

Perezida wa Repubulika yakomeje abaza impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakirangwa umwanda, ahandi ukagasanga abana ku mihanda batagiye mu ishuri mu gihe leta yashyizeho uburyo buri mwana wese agomba kwiga.

Yagize ati “Ubu muzavuga ngo habuze amafaranga, habuze ibyo kurya! Habuze kubyumva kugira ngo mumenye ko iki ari ikibazo? Habuze iki? Habuze kubiganira se ntabwo bivugwa buri munsi? Habuze iki?”

Akomeza agira ati “Abana usanga ku muhanda, ku nzira, umwanda… iki tukivuze inshuro zingahe? Meya b’uturere mwicaye he? Ibyo mvuga murabibona ntimubibona? Namwe mujyayo ariko ntimubona? Murabibona ntimubibona? Birahari kubera iki? Muraza kunyihanganira narambiwe amagambo; ndashaka ko tuganira, mumbwire ikibazo ni iki?”

Perezida Kagame yahisemo gusanga abayobozi b’uturere aho bicaye, nyuma yo kumusubiza ko ibyo bibazo na bo babizi. Yababajije impamvu bidakemuka ariko kandi bigomba kubonerwa umuti uko byagenda kose. Ati “ Ntabwo mujya kureba abo muyobora ntimuzi uko babayeho? Twebwe turava hano, ariko mwe ntabwo muhava mutansubije.”

Abayobozi b’uturere bahawe ijambo, hafi ya bose baganisha ku kwemera ko hari uburangare bwabayeho bwo kutajya mu baturage bagaherera mu gukoresha inama gusa bazi ko aribyo bitanga umusaruro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities