Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Perezida Kagame yashyize igorora abacuruzi b’i Nyabugogo

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, aganira n'abacuruzi b'i Nyabugogo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017 (Photo/Elias H.)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017 nibwo Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yageze muri Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyo kwiyamamaza aho yemereye abaturage cyane cyane abahatuye bahakorera ibikorwa by’ubucuruzi, ko ibintu bigomba guhinduka bishya kugira ngo u Rwanda n’abanyarwanda bakomeze batere imbere.

Mu ijambo rye Kagame yagize ati “Hanyuma igikurikira ni nugutora umukandida ngo dukomeze ubumwe bw’igihugu dutere imbere, ubucuruzi Nyabugogo, ibihakorerwa, abahari mwese ubungubu, Nyabugogo ni ikimenyetso cy’uko East Africa ifite itumanaho n’ahangaha n’ibihakorerwa byose, hari abaturuka i Bugande, hari abaturuka muri Kenya, hari abaturuka Tanzaniya , hari abaturuka i Burundi,  hari abaturuka hirya no hino hose, rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka ko u Rwanda rukura,  tugatera imbere ariko noneho dufatanya n’abaturanyi n’amahanga kugira ngo u Rwanda rushobore gukorera amasoko, gukora ibyo rujyana kuri ayo masoko,  niyo mpamvu naje hano kugira ngo mbaramutse, mbashimire , mbasabe ko dukomeza imirimo myiza twiteza imbere.”

“Nahoraga mbanyuraho hano muri kumwe n’abandi bo mu tundi turere none  ndabona uyu munsi ari mwebwe mwenyine gusa; turiho tuganira kandi nzagaruka. No muri 2003 naje hano nanone mu gikorwa nk’iki, 2010 naje hano nkaba nagarutse, dukomeze ibikorwa byiza byo guteza igihugu cyacu imbere.”

“Mu myaka irindwi iri imbere noneho ibintu bigiye kugenda neza, ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano, hagahindura isura hakaba hashya, no hakurya hariya hazajya imirimo tuhashyire amaterasi, tuhubake amazu meza bariya bantu bashobora kungukiramo, amazu meza abaturage bashobora kugira bagaturamo, ajyemo amashanyarazi n’amazi, ibyo biri muri gahunda. Hanyuma ibisanzwe ni mukomeze mwikorere akazi kanyu , tugire umutekano, dukomeze dushakire abana bacu amashuri bagire ubuzima bwiza n’abakuru bagire icyo bakora kibatunga, gitunga imiryango yabo, dutere imbere. Maze rero reka mbashimire ngarukirize aha nababwiye ko nzagaruka kubasura.”

Hakizimana Elias/Panorama-Nyabugogo

Abacuruzi b’i Nyabugogo baje kwakira Perezida Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi (Photo/Elias H.)

Abacuruzi b’i Nyabugogo baje kwakira Perezida Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi (Photo/Elias H.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities